Sunday, June 30, 2024
spot_img
HomeAMAKURUPerezida Kagame yasabye gukurikirana abagaburiye urubyiruko amafunguro yabateje ibibazo.

Perezida Kagame yasabye gukurikirana abagaburiye urubyiruko amafunguro yabateje ibibazo.

Urubyiruko rwitabiriye ibirori byo kwizihiza imyaka 10 Youth Connect ibayeho, rwarwaye mu nda  nyuma yo guhabwa amafunguro bivugwa ko yari atunganyijwe nabi, umukuru w’Igihugu asaba ko ababigizemo uruhare  bakurikiranwa.

Ku wa Gatatu tariki ya 23 Kanama 2023, ubwo hizihizwaga imyaka 10 Youth Connect ibayeho, urubyiruko rwahuriye mu nyubako ya ‘Intare Conference Arena’ rwishimira ibyo rwagezeho.

Nyuma y’ibyo birori by’akataraboneka, hakurikiyeho gufata amafunguro  ariko aza kubagwa nabi ahanini bitewe n’uko adateguwe neza.

Umwe mu bitabiriye ibyo birori yavuze ko bari bagaburiwe amafunguro agizwe n’umuceri n’ibishyimbo n’ifiriti.

Ati “Wumvaga birimo impumuro itari nziza. Harwaye abana benshi nanjye mu nda harandiye.”

Uyu yirinze kudutangariza  Hoteli yaba yaratanze amafunguro cyakora avuga ko atari ateguye mu buryo bwiza.

Ubwo kuri uyu kuri uyu wa Gatanu,tariki ya 25 Kanama 2023, mu karere hasozwa Itorero Indangamirwa icyiciro cya 13 , Perezida wa Repubulika Paul Kagame  yabanje kubaza abaryitabiriye niba barafashwe neza, anakomoza ku bitabiriye Youth Connect baguwe nabi n’amafunguro.

Yagize ati “Ejo bundi numvise ko duhura muri Youth Connect , bagaburiye abari bahari, umubare munini w’abari bahari wararwaye.[…], Ibyo bibaho bite, Minisitiri w’Urubyiruko, bibaho bite mu Rwanda rwacu bishaka gukora ibintu binoze.Abantu bagaburirwa ibintu bibarwaza gute?”

Minisitiri w’urubyiruko, Dr Abdallah Utumatwishima, yasubije ko amakuru y’urwo rubyiruko rwarwaye yayayamenye ati “Twamenye yuko urubyiruko rwinshi rwarwaye, twabikurikiranye, ni amakosa,ntibyari bikwiye kuva bitegurwa , hakabaye hari ibikurikizwa, harebwa yuko nta bifite ikibazo.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko ibyakozwe bitari bikwiye avuga ko abantu bagakwiye kugira umuco wo gukora ikintu kigakorwa neza, asaba ko abakoze amakosa babihanirwa.

Ati “Abo bantu babikoze kuko ntabwo ari bwo bwa mbere, ndashaka ko bakurikiranwa , bahanwa kuko bagaburiye abantu ibintu nk’ibyo.”

Loading

Sam Kabera
Sam Kaberahttp://wwww.umurunga.com
📞or Message me on 250 783618487 UBUREZI,UBUVUGIZI NIBWO DUSHYIRA IMBERE. Sam Kabera yatangiye itangazamakuru kuva mu mwaka wa 2015 mu binyamakuru birimo Nonaha.com,Hanga.rw n'ibindi bitandukanye birimo na Television.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!