Uwihoreye Jean Bosco wamamaye muri sinema Nyarwanda ku izina rya Ndimbati yasabwe kwitaba Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB ku byaha acyekwaho byo kutita ku nshingano zo kurera abana be b’impanga yabyaye.
Amakuru dukesha Igihe avuga ko Ishami rya RIB ryita ku kurengera umwana rikorera ku Kacyiru, ari ryo ryahamagaje Uwihoreye Jean Bosco.
Biravugwa ko uyu mugabo ucyekwaho ibyaha bifitanye isano no kutita ku nshingano za kibyeyi zo kwita ku bana be b’impanga yabyaye, yitabye RIB ku wa 23 Kanama 2023.
Dr. Murangira B. Thierry umuvugizi wa RIB yahamije aya makuru ariko ntabyinshi yifuje kugira icyo abivugaho.
Ati “Nibyo koko yitabye ubugenzacyaha, kugira ngo abazwe, ibigendanye n’ibyo akurikiranyweho byo biracyari mu iperereza.”
Mu minsi yashize hasakaye amakuru avuga ko Ndimbati atacyita ku bana be yabyaye, none yahampagajwe n’ubugenzacyaha.
Ingingo ya 122, mu matego ahana y’u Rwanda ivuga ko “Umuntu wese ufite inshingano zo kwita ku miberaho y’umuntu, ku bw’inabi ukamwicisha inzara, inyota, utamuvuza cyangwa umwima ikintu cyose cyashobora kurinda ubuzima bwe guhungabana ariko atagambiriye kwica, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7.”
Icyo cyaha cyavuzwe mu gika cya mbere cy’iyi ngingo, Iyo ugikoreye umwana cyangwa umuntu udashobora kwirwanaho kubera imiterere y’umubiri cyangwa ubwenge, ugihamijwe ashobora guhabwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 15.
Mu gihe uwakoze icyaha yarafite ubushake bwo kwica, uhamijwe icyaha ahabwa igihano cy’igifungo cya burundu.
SRC:Igihe