Thursday, June 27, 2024
spot_img
HomeSIPOROManchester United iguzwe n'umuherwe ugiye kuyihindurira ubuzima.

Manchester United iguzwe n’umuherwe ugiye kuyihindurira ubuzima.

Sheikh Jassim niwe muherwe utsindiye kugura Manchester United kuri miliyari 6 z’Amapawundi, akaba azayishyura mu kwezi kwa cumi agahita yegukana iyi kipe nk’uko biri kuvugwa mu itangazamakuru.

Kuva umuryango wa Glazer utangaje ko ugiye kugurisha iyi kipe, icyi gikomangoma cyo muri Qatar cyari gihanganye n’umuherwe wo mu Bwongereza Sir Jim Ratcliff.

Umuryango wa Glazer wahahwe na Sheikh Jassim amafaranga menshi wifuzaga, birangira ariwe wegukanye ikipe.

Uyu muryango wagiye ugenda gacye mu kugurisha iyi kipe, aho washakaga kugurisha imigabane muri Manchester United, ariko ubu iyi kipe izishyurwa 100%.

Itangazo rigurisha iyi kipe rishobora kuzasohoka mu kwezi gutaha, ariko ibikorwa byo kuyigurisha nyiri zina bizarangira mu kwezi kwa cumi.

Ba Glazers bagiye kunguka akayabo k’amafaranga nyuma yaho bashyiriye iyi kipe ku isoko muri 2022, bayiguze 2005 kuri miliyoni 790 z’Amapawundi.

Abafana baziruhutsa iyi gahunda irangiye neza, nyuma yo kwamagana uyu muryango bavuga ko utagishoboye.

Uyu muherwe wo muri Qatar afite gahunda ikomeye niyegukana iyi kipe nko kuvugurura ikibuga cya Old Trafford n’icy’imyitozo cya Carrington no kugura abakinnyi bakomeye.

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!