Friday, September 20, 2024
spot_img

Latest Posts

Gaspard Twagirayezu agizwe Minisitiri w’Uburezi.

Gaspard Twagirayezu ugizwe Minisitiri w’uburezi akaba yari asanzwe muri iyi Minisiteri aho yari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ushinzwe Amashuri abanza n’ayisumbuye.

Uyu mwanya akaba awuhawe kuri uyu wa 22/8/2023 na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Izindi mmpinduka kandi  Perezida Paul Kagame yakoze mu bagize Guverinoma aho Dr Uwamariya Valentine wari Minisitiri w’Uburezi yagizwe uw’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango agasimbuzwa Gaspard Twagirayezu.

Muri izi mpinduka kkandi nanone Maj Gen Albert Murasira wigeze kuba Minisitiri w’Ingabo yagizwe Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Kayisire Marie Solange wayoboraga iyi Minisiteri agirwa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.

 

 

 

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!