Friday, June 28, 2024
spot_img
HomeUDUSHYAZambia: Umuyobozi w'Ishuri yavugishije benshi muri Afurika nyuma yo gusangwa apfukamye ku...

Zambia: Umuyobozi w’Ishuri yavugishije benshi muri Afurika nyuma yo gusangwa apfukamye ku mva ari kuririmba.

 Polisi yo muri Zambia yataye muri yombi umuyobozi w’Ishuri ryisumbuye rya Chimusanya kugira ngo imurindire umutekano we, Ni nyuma y’aho abaturage bamushinza ko yagize uruhare mu rupfu rw’umwana w’umunyeshuri wigaga mu mwaka wa 12 wapfuye mu buryo butangaje.

Taliki 11 Kanama 2023, Bwana Mapulande yafashwe n’abagore batanu bari gushaka inkwi apfukamye ari kuririmbira hejuru y’imva ya David Tembo.

Aba bagore bose begereye uyu mugabo warufite ibintu bisa n’uburozi, bamubaza impamvu ari kumva y’uyu muhungu ari kuririmba.

Umugore witwa Memory Chanda yarari muri aba bagore batanu atangira guhata ibibazo uyu muyobozi amubaza impamvu ari ku mva y’uwahoze ari umunyeshuri we, kubera ubwoba bwinshi abura icyo asobanura.

Madamu Chanda yavuze ko uyu Mapulande yakomeje kubazwa, mu kwiregura n’igihunga cyinshi avuga ko yarategereje umugore we, yamutindira akaba yicaye ku mva.

AtiTumaze gutangira gusakuza Mbwana Mapulande, yavuze ngo duceceke buri wese amuhe Amakwaca 100 turabyanga turasakuza cyane kugeza haje abandi bantu benshi.”

Rae Hamoonga ,Umuvugizi wa Polisi muri Zambia, Yemeje ko ibi byabaye akomeza avuga ko Bwana Mapulande yahise atabwa muri yombi kuko abaturage bari barakaye cyane bashaka kumwica.

SRC: Umuryango

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!