Friday, November 15, 2024
spot_img

Latest Posts

Rusizi: Habaye impanuka ikomeye ihitana babiri barimo uwakoreraga Radiyo.

Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru Taliki ya 20/8/2023, mu karere ka Rusizi mu murenge wa Kamembe ,akagari ka Kamurera,umudugudu wa Kamuhirwa habereye impanuka ikomeye y’imodoka yarenze umuhanda ikagwamo abantu babiri abandi batatu bagakomereka bikabije.

Iyi modoka yakoze impanuka ni iyo mu bwoko bwa Mahindra Scorpio, ifite plaque RAC 576R yarenze umuhanda itwaye abantu batanu muri bo babiri bahise bitaba Imana, harimo utaramenyekana imyirondoro ye abandi batatu barakomereka bikabije nk’uko Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, Superitendenti Karekezi Twizere Bonaventure yabitangaje.

Ati “Nibyo koko Impanuka yabaye babiri bitaba Imana harimo umushoferi n’umukobwa bikekwa ko ari mu kigero cy’imyaka 20 utaramenyekana imyirondoro, abandi batatu bakomeretse bahise bajyanwa mu bitaro bya Gihundwe kwitabwaho, mu gihe iperereza rigikomeje ku cyaba cyateje iyi mpanuka.”

Polisi yaboneyeho kwihanganisha imiryango yabuze ababo muri iyi mpanuka, Umuvugizi avuga ko ari amaboko Igihugu gihombye.

Umuvugizi yaboneyeho kwibutsa abakoresha umuhanda kuzirikana gahunda ya Gerayo Amahoro, abashoferi buri gihe birinda gutwara banyoye ibisindisha ndetse no kubahiriza amategeko y’umuhanda muri rusange.

Radiyo y’abaturage ishami rya Rusizi ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yihanganishije umuryango wa Niyitegeka Hertier wari utwaye iyi modoka waburiye ubuzima muri iyi mpanuka.
Bati “Hertier yari umwana muto, ufite imbere heza. Twari tumaranye iminsi 5 mu kazi ka Radio Rusizi atwara abakozi bayo. Muri iki gitondo impanuka imwambuye ubuzima! Imana imwakire mubayo.”
Impanuka ikomeye yaherukaga kubera muri aka karere mu ntangiriro z’Ukuboza 2022 yahitanye ubuzima bw’Umupolisi wari ufite ipeti rya AIP.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU