Saturday, September 28, 2024
spot_img

Latest Posts

Nyanza: Umwana w’imyaka 12 yasanzwe mu mugozi yapfuye, ibiteye urujijo abaturage.

Nyanza Umwana w’imyaka 12 yasanzwe mu mugozi yapfuye, ariko nkuko binatangazwa n’ubuyobozi iby’urupfu rwe ntibirasobanuka.

Byabereye mu mudugudu wa Gakenkeri A, mu kagari ka Nyanza mu murenge wa Busasamana, mu karere ka Nyanza ahagana i saa kumi n’ebyeri n’igice z’umugoroba wo ku wa Gatanu taliki ya 18/8/2023.

Nyakwigendera yitwa Ntwari Kalinda Loîc yari mu kigero cy’imyaka 12 y’amavuko nk’uko ubuyobozi bubivuga, yasanzwe mu mugozi yapfuye.

Gitifu w’umurenge wa Busasamana Egide Bizimana yavuze ko umurambo we wabonwe n’umubyeyi we.

Ati “Ubwo nyina yaje hakatwa umugozi yarimo, ariko kuvuga ko yiyahuye na byo biragoye kuko nta kimenyetso kibigaragaza, kuko nta kintu yaba yuririyeho ngo yimanike nk’intebe, ijerekani n’ibindi byagaragaye aho umurambo wari uri.”

Ubuyobozi bukomeza buvuga ko umurambo we nta bikomere bigaragara ufite. Gitifu Egide ati “Inzego zibishinzwe ziri gukora iperereza.”

Abaturage b’aho nyakwigendera yari atuye baravuga ko umwana w’imyaka 12 bigoranye kuba yatekereza kwiyahura, nubwo yasanzwe mu nzu amanitse mu mugozi, kandi uwo mwana yabanaga n’umubyeyi (nyina) akaba nta kibazo kizwi yari afite.

Nyakwigendera yari umunyeshuri mu mashuri abanza, umurambo we wajyanwe ku bitaro bya Nyanza ntiharamenyekana niba yiyahuye cyangwa yishwe n’abagizi ba nabi.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!