Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ,taliki ya 19 Kanama 2023, abagizi ba nabi batwitse umukobwa w’imyaka 17, ibi byabereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu mujyi wa Bukavu ho mu gace ka Panzi.
Mu mujyi wa Bukavu haherutse gutwikwa amazu arenga 50, ubwo aba bagizi ba nabi babonaga uyu mukobwa afite ijerekani ya peteroli baketse ko ari we watwitse aha hose mu gihe uyu mukobwa ngo yari ajyiye gusenga nk’uko Radio Okapi yabitangaje.
Uyobora sosiyeti sivile David Cikuru, yatangaje ko ubwo yamenyaga ko abo bagizi ba nabi bakoze agatsiko bakarakara cyane, yahamagaye abasirikare n’abapolisi ngo batabare uwo mukobwa ariko basanze yashizemo umwuka.
Yagize ati “Icyatubabaje twatabaje polisi ngo itabare, ariko kubw’ibyago umuyobozi wa karitsiye ahururanye n’abasirikare na polisi basanga yamaze gushiramo umwuka.”
Biravugwa ko uyu mukobwa witabye Imana ari impfubyi kuko nta se agira nta na nyina, bose ntabo afite.
SRC: Umuryango