Wednesday, December 25, 2024
spot_img

Latest Posts

Bruce Melody, Tiwa Savage na Davido ntibashimishije abakunzi babo ku rwego babyifuzagaho.

Abafana bitabiriye igitaramo gisoza iserukamuco rya Giant of Africa cyabaye ku wa 19 Kanama 2023 muri BK Arena, Umuhanzi nyarwanda Bruce Melody uzwi ku izina rya Itahiwacu niwe wafunguye urubyiniro, maze asusurutsa abafana, mu ndirimbo ze zikunzwe nka Kateline, Funga Macho n’izindi.

N’ubwo abafana babanje kwishimana na Bruce Melody, Bari bategereje cyane abandi bahanzi barimo Tiwa Savage na Davido. Davido ubwo yageraga ku rubyiniro yanzitse mu ndirimbo ye yakunzwe cyane yitwa Risky, akomeza na If, Fall, Unavailable, n’izindi.

Uyu muhanzi yambitswe umwambaro wa Africa Giant wanditseho izina rye, awuhawe na Massai watangije Africa Giant, ariko n’ubwo uyu muhanzi byagenze gutyo yavuye ku rubyiniro abakunzi be batanyuzwe kuko yaririmbye igihe gito.

Hahise haza umuhanzikazi Tiwa Savage, aza aririmba indirimbo imaze iminsi icurangwa impande zose ‘My Guy’. Abanyakigali ntibashize ipfa dore ko na Tiwa Savage yavuye ku rubyiniro amazeho igihe gito, abakunzi babo basigara barabya indimi.

Mu mpera z’icyi gitaramo hashimwe Perezida Paul Kagame wakoze byinshi u Rwanda rukaba rubasha kwakira ibikorwa binini nk’ibi, Ariko abari bitabiriye igitaramo bakomeje kuvugira mu matama kubera ko batari banyuzwe n’igihe cyahawe abahanzi bari baje bakurikiye cyane mbere ya byose.

 

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!