Sunday, June 30, 2024
spot_img
HomeSIPOROUmuzamu wa Rayon Sports mu burakari bwinshi yashatse kurwana n'umutoza we, menya...

Umuzamu wa Rayon Sports mu burakari bwinshi yashatse kurwana n’umutoza we, menya ibitashimishije Bonheur.

Hategekimana Bonheur umuzamu wafatiye ikipe ya Rayon Sports ubwo bahuraga na Gasogi United ku wa gatanu taliki 18 Kanama 2023, yagaragaye ashaka kurwana n’umutoza we Yamen Zelfani nyuma y’umukino batsinzemo 2-1.

Nyuma yo gutsinda umukino ufungura shampiyona ya hano mu Rwanda ya 2023-2024, uyu muzamu yagaragaye ashaka gusingirana n’umutoza we ndetse banatukana ibitutsi bikomeye cyane.

Uyu muzamu bisa nkaho atishimiye ikosa ryakozwe na Serumogo Ally ku munota wa 90′ . Ikosa ryakozwe hagatangwa penaliti igaterwa na Malipangu akayinjiza.

Umutoza yagaragaye ashaka kurwana na Bonheur, ariko bagenzi babo baritambika barabakiza ariko bakomeza gutukana cyane.

Bonheur warufite uburakari bwinshi, yafashwe na Mitima Isaac, Nyuma Mvuyekure Emmanuel akomeza kumugusha neza ndetse n’umutoza wungirije ukoresha imyitozo.

Umutoza wa Rayon Sports yatangaje ko uyu Bonheur akunda gutsinda cyane, Ubwo yinjijwe igitego ntibyamushimishije bamukosoye ashaka kurwana.

Yagize ati “Byarangiye, Bonheur akunda itsinzi gusa, yinjijwe igitego ashwana na mugenzi we sinabyishimira, byarangiye.”

Umutoza wa Rayon Sports Yamen Zelfani yakomeje avuga ko uyu muzamu ameze nka Gennaro Gattuso wahoze akinira Ubutariyani wagiraga amahane ariko agakora akazi ke neza.

Yasoje avuga ko abakinnyi be bafite ikiruhuko, kandi bishimiye itsinzi babonye.

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!