Tuesday, July 2, 2024
spot_img
HomeUDUSHYADRC: Wazalendo na FARDC barwanye inkundura

DRC: Wazalendo na FARDC barwanye inkundura

Ku wa 4 taliki 17 Kanama 2023, muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, ni bwo hatangiye gutana mu mitwe hagati y’ingabo z’iki gihugu n’imitwe yihurije hamwe ya Wazalendo, mu gace ka Lweba.

Amakuru dukesha Rwanda Tribune, avuga ko ingabo za Leta, FARDC, n’umutwe wa Mai Mai, basakiraniye muri Teritwali ya Fizi, muri segiteri ya Tanganyika, mu gace ka Lweba, ho mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ni neza neza mu gace kari hagati ya Baraka na Lusenda.

Iyi mirwano yagize ingaruka ku baturage kuko abenshi bahise bakiza amagara yabo, berekeza mu duce dukikije Lweba, aharangwa n’agahenge.

N’ubwo nta makuru menshi aratangazwa kuri iyi nkuru gusa, haratungwa agatoki Mai Mai  Bishambuke, ko ari yo yabaye nyirabayazana y’imirwano aho ngo yarimo yaka abaturage imisoro inyuranyije n’itegeko.

Wazalendo, yibumbiyemo imitwe y’inyeshyamba nka Mai Mai Bishambuke, Nyatura, CMC, APSLS, FDLR n’indi myinshi ibarizwa mu Burasirazuba bwa Congo, yishyize hamwe ngo ifashe igisirikare cya Congo, FARDC, ngo barwanye M23.

Kuva Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, yaha intwaro iriya mitwe ngo ifashe FARDC kurwanya M23, bivugwa ko bitakemuye ikibazo aho byazambije ibintu kurushaho, kuko izi ntwaro zabaye intandaro zo kubuza amahwemo abaturage, basahurwa ibyabo birimo inka, amaduka, imitungo mu mirima no kubakwiza imishwaro.

Wazalendo, ngo biyita abakunda igihugu kurusha abandi.

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!