Wednesday, December 25, 2024
spot_img

Latest Posts

Kamonyi: Bateri ya telefoni yahitanye umwana w’uruhinja

Mu gitondo cyo kuwa 16 Kanama 2023, mu Murenge wa Nyamiyaga, mu karere ka Kamonyi,haravugwa inkuru y’akababaro y’umwana w’uruhinja wishwe na batiri ya telefone nyuma y’uko ituritse.

Se w’uyu mwana yitwa Ntwari Olivier, nyina akitwa Yamfashije Flavia mu gihe uyu mwana warufite amezi arindwi gusa yitwaga Akezakase Desange, akaba yahitanywe n’inkongi y’umuriro waturutse kuri iyi bateri.

Bwana Mudahemuka Jean Damascene, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamiyaga, yavuze ko bakimara kumenya aya makuru batabaye ku bufatanye bwa Polisi na DASSO ariko bagasanga umwana yashizemo umwuka.

AtiIyi nkongi y’umuriro yatewe na bateri ya telefone, ababyeyi b’uyu mwana bari basize bacaginze bagiye mu kazi, rero yaje guturika itwika inzitiramibu, ikongeza n’ibiryamirwa uyu mwana yararyamiye birangira umuriro umwishe.”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko abaturage ari bo bahageze mbere bakazimya igice kimwe cy’inzu bagasanga uyu mwana yapfuye kandi n’ibindi bikoresho byo munzu byahiye.

Nyina w’uyu mwana witabye Imana ngo n’ubwo yari yagiye gushaka icyatunga umuryango ngo yari yizeye ko ataha vuba nk’uko abaturanyi b’umuryango babivuga.

Umurambo w’uyu mwana warufite amezi arindwi y’amavuko wahise ujyanwa ku bitaro bya Remera Rukoma kugirango ubanze ukorerwe isuzumwa mbere yo gushyingurwa.

Inama ijyirwa abaturage n’ababyeyi muri rusange ni ukwirinda gusiga abana bato munzu bonyine, cyane cyane mu gihe hari ibikoresho by’ikoranabuhanga biri munzu.

SRC:Kglnews

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!