Saturday, September 28, 2024
spot_img

Latest Posts

Abaturage bagize icyo batangaza ku musore umaze gusambanya ihene zirenze 3.

Mu Karere ka Nyanza mu mirenge ya Busasamana na Rwabicuma, abaturage baho batewe impagarara n’umusore uturuka mu mudugudu wa Nyamiseke umaze gusambanya ihene zigera kuri eshatu.

Aba baturage batangarije Umuseke, dukesha iyi nkuru ko biboneye uyu musore n’amaso yabo ari gusambanya ihene, bamwe bagize icyo babivugaho.

Uwitwa Beranie atiNavuye ku muturanyi mbona yikuyemo ikabutura ari kunsambanyiriza ihene, mubwira inshuro eshetu ngo amvire ku ihene, yayivuyeho aragenda nanjye ndayizitura nyijyana mu rugo, bukeye mbona iri kuva amaraso, nyiragira igihe gito ndayigurisha.”

Eric nawe atiNamubonye mu gihuru ari gusambanya ihene, mbibwira mugenzi wanjye twari kumwe nti dore ibyo bavugaga ko asambanya ihene ndabyiboneye.”

Ndagijimana Damien nawe usanzwe ukora akazi ko gutwara Moto nawe hari ibyo yatangaje yabonye kuri uriya musore wabiciye.

Ati Navanye umugenzi aho nari namujyanye nje mbona ababyeyi n’abakobwa barampagarika mbona umusore arirutse, ngirango yarabambuye, bambwira ko yarari gusambanya ihene ndebye mbona ifite amaraso ku nda y’amaganga bambwira ko asanzwe abikora.”

Abaturage bakomeje bavuga ko ashobora kuba abiterwa n’ibiyobyabwenge akoresha birimo urumogi.

Itangazamakuru ryabajije aho uwo musore atuye ngo bumve icyo abivugaho, bagiyeyo basanga ntawuhari.

Umwe mubasambanyirijwe ihene yavuze ko yagiye kurega kwa mutekano akamwohereza kwa mutwarasibo, bikarangira abiretse ahitamo korora ihene ngo nigira ikibazo azayigurisha.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) Ndacyayisenga Dynamo, yavuze ko ubwo ari uburwayi bwo mu mutwe.

SRC: Umuseke

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!