Sunday, June 30, 2024
spot_img
HomeUDUSHYAUmusaza w'imyaka 75 afunzwe azira gutamika igitsina cye umwana w'umukobwa

Umusaza w’imyaka 75 afunzwe azira gutamika igitsina cye umwana w’umukobwa

Umusaza w’imyaka 75 wo mu gihugu cya Zambia, akarere ka Chipangali, umudugudu wa Mpalakunjala yatawe muri yombi na Polisi azira gutamika igitsina cye umwana w’umukobwa w’imyaka 14.

Ibi byabaye ku cyumweru mu karere ka Chipangali, mu gihugu cya Zambia,mu masaha ya saa cyenda z’igicamunsi nk’uko byemejwe n’umuyobozi wa Polisi mu gace k’Uburasirazuba bwa Zambia, Limpo Liywali,mu itangazo yashyikirije itangazamakuru.

Limpo Liywali yakomeje avuga ko ikirego cyatanzwe na nyirakuru w’uyu mwana, avuga ko Banda ufite imyaka 75 yahohoteye umwuzukuru we w’imyaka 14.

Ikirego kiravuga ko uyu musaza yakoze ku mabere uyu mukobwa muto, agakora ku gitsina cye ndetse aninjiza igitsina cye mukanwa k’uwo mukobwa.

Bwana Limpo Liywali yavuze ko uregwa ari mu maboko ya Polisi, agiye gushyikirizwa urukiko vuba byihuse.

SRC: Umuryango

 

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!