Thursday, January 16, 2025
spot_img

Latest Posts

Umusaza w’imyaka 75 afunzwe azira gutamika igitsina cye umwana w’umukobwa

Umusaza w’imyaka 75 wo mu gihugu cya Zambia, akarere ka Chipangali, umudugudu wa Mpalakunjala yatawe muri yombi na Polisi azira gutamika igitsina cye umwana w’umukobwa w’imyaka 14.

Ibi byabaye ku cyumweru mu karere ka Chipangali, mu gihugu cya Zambia,mu masaha ya saa cyenda z’igicamunsi nk’uko byemejwe n’umuyobozi wa Polisi mu gace k’Uburasirazuba bwa Zambia, Limpo Liywali,mu itangazo yashyikirije itangazamakuru.

Limpo Liywali yakomeje avuga ko ikirego cyatanzwe na nyirakuru w’uyu mwana, avuga ko Banda ufite imyaka 75 yahohoteye umwuzukuru we w’imyaka 14.

Ikirego kiravuga ko uyu musaza yakoze ku mabere uyu mukobwa muto, agakora ku gitsina cye ndetse aninjiza igitsina cye mukanwa k’uwo mukobwa.

Bwana Limpo Liywali yavuze ko uregwa ari mu maboko ya Polisi, agiye gushyikirizwa urukiko vuba byihuse.

SRC: Umuryango

 

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!