Sunday, June 30, 2024
spot_img
HomeSIPOROAmafoto:Rayon Sports izanye umutoza wungirije ukomeye cyane

Amafoto:Rayon Sports izanye umutoza wungirije ukomeye cyane

Rayon Sports yamaze kwakira umutoza mushya wungirije uturutse muri Mauritania yitwa Mohamed Wada, yaje gusimbura Rwaka Claude.

Uyu mutoza uje kungiriza Yamen Zelfani, Rayon Sports yatangaje ko akomeye cyane kubera ko ngo yanyuze mu makipe nka FC Nouadhibou na ASAC Concorde.

Uyu mutoza wungirije yamaze kugera mu Rwanda, arahita atangira akazi ke uyu munsi, bitegura umukino Rayon Sports ifitanye na Gasogi United.

Rwaka Claude warusanzwe yungirije Yamen Zelfani yanenzwe bikomeye n’umutoza mukuru avuga ko ntacyo yamufashaga.

Rwaka Claude yahise ahindurirwa inshingano, agirwa umutoza mukuru w’ikipe y’abagore, asimbuye Nonde Mohamed ubu uri kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ntibiramenyekana neza niba Rwaka Claude yaba yaremeye kujya gutoza abagore kubera ko amasezerano afitanye na Rayon Sports ari ayo gutoza abagabo.

Ikipe ya Rayon sport iherutse kwegukana igikombe kiruta ibindi cya super cup, itsinze APR FC, ibitego 3-0, ifite umukoro wo gusohokera u Rwanda muri CAF Confederation Cup, aha kikaba ari cyo gipimo gikomeye ku bushobozi bw’aba batoza.

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!