Saturday, September 28, 2024
spot_img

Latest Posts

Niger: Abakuru b’ingabo za CEDEAO baryamiye amajanja

Abakuru b’ingabo mu burengerazuba bwa Afurika (CEDEAO/ECOWAS)barimo  kwiga ku mutwe wo gutabara aho rukomeye ushobora koherezwa muri Niger,mu gikorwa cya gisirikare cyo gusubizaho ubutegetsi bushingiye kuri demokarasi bwa Perezida Mohamed Bazoum.

Iyi nama irimo kubera mu murwa mukuru w’igihugu cya Ghana Accra kuva kuri uyu wa kane kugeza ku wa Gatanu,ibi bije nyuma y’uko mu minsi yashize umutwe wa gisirikare warindaga umukuru w’igihugu muri Niger,utembagaje ubutegetsi.

Ibihugu 11 muri 15 bigize CEDEAO,bishyigikiye kohereza abasirikare muri Niger bo gusubiza ku butegetsi Perezida watowe n’abaturage Mahamed Bazoum,ibi ni nyuma y’uko ibikorwa bya diporomasi nta musaruro byatanze.

Kugeza ubu ibihugu bitatu byo muri CEDEAO,nabyo ubwabyo bitegetswe n’igisirikare, ibyo ni Mali,Burkinafaso na Guinea Conakry ibi bihugu bishyigikiye agatsiko ka gisirikare kafashe ubutegetsi ku mbaraga muri Niger.

Abasirikare bahiritse ubutegetsi muri Niger batanze integuza ko bazirwanaho mu gihe haba habaye igikorwa cya gisirikare icyo ari cyo cyose.

Ibi biganiro byo muri Ghana bizibanda ku mikoro,umubare w’abasirikare bacyenewe ,no ku buryo bw’imikorere bw’abasirikare baba barimo kurwana.

Mu bihebishize Ghana na Nigeria byayoboye ibikorwa bya gisirikare byo mu butumwa bwiswe ECOWAS Cease fire Monitory Group (ECOMOG),bwabereye muri Liberia no muri Sierra Leone mu myaka ya za 1990.

CEDEAO yanohereje abasirikare mu butumwa mu bindi bihugu binyamuryango,yaherukaga kohereza ingabo mu butumwa bw’amahoro muri Gambia muri 2017,nyuma y’uko uwari Perezida Yahya Jammeh yari yanze kuva ku butegetsi amaze gutsindwa mu matora na Adama Barrow.

Iyi nama irimo kubera muri Ghana ni ukubera umutekano ukomeje kuba mucye muri Niger.Ku wa Kabiri, abasirikare 17 ba Niger barishwe naho 20 barakomereka,mu mutego bari batezwe n’intagondwa ziyitirira idini ya Islam.

Agatsiko ka gisirikare,kayobowe na Jenerali Abdourahamane Tchiani,kahiritse ubutegetsi bwa Bazoum tariki ya 26 Nyakanga 2023.Kuva icyo gihe afungishijwe ijisho mu nyubako ya Perezida mu murwa mukuru Niamey,ari kumwe n’umugore we n’umuhungu we.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!