Tuesday, July 2, 2024
spot_img
HomeSIPOROUmuvugizi wa Rayon Sport yeguye ku mirimo ye

Umuvugizi wa Rayon Sport yeguye ku mirimo ye

Nyuma y’imyaka 4 ari umuvugizi wa Rayon Sport, Jean Paul Nkurunziza, yeguye kuri iyi mirimo ku mpamvu itaramenyekana.

Jean Paul Nkurunziza ushimwa n’abafana benshi ba Rayon Sports ko yagerageje kuvugira ikipe mu bunararibonye no kureba kure.

Abinyujije ku rubuga twa X yahoze ari tweeter, Jean Paul Nkurunziza yagize ati”Ndashimira buri mufana wese wa Rayon Sport ku bihe byiza twagiranye.Twabanye mu bibi n’ibyiza, muri ibyo bihe byose twararandatanaga twagwa tukabyukana.Mpagaritse kuba umuvugizi, ariko nzakomeza kuba umunyamuryango w’ubururu(Rayon Sports)”

Amakuru UMURUNGA.com wahawe na bamwe mu nshuti za hafi za Jean Paul Nkurunziza, ni uko uyu mugabo wubatse urugo vuba, aho yubakanye n’umufana wa APR FC, ngo agiye gukomereza ubuzima mu gihugu cya Canada.

Jean Paul Nkurunziza asize Rayon Sport mu bihe byiza, dore ko nyuma yo gutsinda APR FC, ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro, no ku mukino wanyuma w’igikombe kiruta ibindi, Super Cup, ubu Rayon Sport ayisize igiye guhagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Confederation Cup.

       Ikipe ya Rayon Sport nayo yamushimiye ku kazi yayikoreye 

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!