Sunday, June 30, 2024
spot_img
HomeUBUREZIUmunyeshuri yapfuye aguye muri Muhazi

Umunyeshuri yapfuye aguye muri Muhazi

Umunyeshuri wigaga mu ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyi ngiro rya IPRC riherereye i Rwamagana, uri mu kigero cy’imyaka 20 witwa Nshimiyimana John, yarohamye mu Kiyaga cya Muhazi ubwo yarajyanyeyo na bagenzi be koga.

Ibi byabaye ejo hashize ku mugoroba wa taliki 15 Kanama 2023, ku Kiyaga cya Muhazi hagati y’umurenge wa Muhazi n’umurenge wa Gishari.

Ntwari Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gishari yatangarije Igihe,dukesha iyi nkuru, ko nyakwigendera yajyanye koga n’abandi akarohama, bakamukuramo afite intege nke.

AtiUmuhungu wigaga mu mwaka wa mbere, yajyanye na bagenzi be koga we agezeyo ararohama bamukuyemo bamujyana kwa muganga ku bitaro bya Rwamagana bagezeyo ahita ahapfira.”

Gitifu Ntwari yakomeje asaba abato ndetse n’abakuru kujya birinda kujya kogera muri iki kiyaga, kuko ngo hari ahari isayo rishobora kubakururira urupfu.

Ati Ariya mazi arica, abakuru n’abato bose ntibemerewe kogera ahabonetse hose, bajye bajya ahantu hazwi hemewe babonera n’ubutabazi bwihuse, ababyeyi kandi ntibakemerere abana kujya koga muri ibi biruhuko kuko bashobora kujya mu rufunzo bagashyira ubuzima bwabo mu kaga.”

Nyakwigendera, Nshimiyimana John, yavukaga mu karere ka Rusizi, yigaga mu mwaka wa mbere muri IPRC Gishari, yari ari mu kigero cy’imyaka 20.

SRC:Igihe

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!