Home UBUREZI Umunyeshuri yapfuye aguye muri Muhazi
UBUREZI

Umunyeshuri yapfuye aguye muri Muhazi

Umunyeshuri wigaga mu ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyi ngiro rya IPRC riherereye i Rwamagana, uri mu kigero cy’imyaka 20 witwa Nshimiyimana John, yarohamye mu Kiyaga cya Muhazi ubwo yarajyanyeyo na bagenzi be koga.

Ibi byabaye ejo hashize ku mugoroba wa taliki 15 Kanama 2023, ku Kiyaga cya Muhazi hagati y’umurenge wa Muhazi n’umurenge wa Gishari.

Ntwari Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gishari yatangarije Igihe,dukesha iyi nkuru, ko nyakwigendera yajyanye koga n’abandi akarohama, bakamukuramo afite intege nke.

AtiUmuhungu wigaga mu mwaka wa mbere, yajyanye na bagenzi be koga we agezeyo ararohama bamukuyemo bamujyana kwa muganga ku bitaro bya Rwamagana bagezeyo ahita ahapfira.”

Gitifu Ntwari yakomeje asaba abato ndetse n’abakuru kujya birinda kujya kogera muri iki kiyaga, kuko ngo hari ahari isayo rishobora kubakururira urupfu.

Ati Ariya mazi arica, abakuru n’abato bose ntibemerewe kogera ahabonetse hose, bajye bajya ahantu hazwi hemewe babonera n’ubutabazi bwihuse, ababyeyi kandi ntibakemerere abana kujya koga muri ibi biruhuko kuko bashobora kujya mu rufunzo bagashyira ubuzima bwabo mu kaga.”

Nyakwigendera, Nshimiyimana John, yavukaga mu karere ka Rusizi, yigaga mu mwaka wa mbere muri IPRC Gishari, yari ari mu kigero cy’imyaka 20.

SRC:Igihe

Written by
UMURUNGA.com

Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

UBUREZI

NESA iciye impaka ku itangazo ryayitiriwe

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) cyanyomoje amakuru yacyitirirwaga, avuga ko...

UBUREZI

NESA: Abanyeshuri biga bacumbikirwa bashyireweho gahunda yo gutaha

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’ibigo by’amashuri, NESA, cyatangaje gahunda y’uko abanyeshuri...

UBUREZI

Nyanza: Akarere kahannye Diregiteri ukekwaho kubura ibiryo by’abanyeshuri

Mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Kibirizi haravugwa inkuru y’Umuyobozi w’Ishuri...

SIPOROUBUREZI

Ibihanga biri mu mategeko agenga imikino mu mashuri bidindiza siporo y’igihugu

Buri rushanwa rigira amategeko arigenga kandi aba agomba gukurikizwa kugirango irushanwa rinyure...

Don`t copy text!