Ikipe ya APR FC yatwaye igikombe cya Shampiyona mu Rwanda, yatangiye imyitozo yo gukina imikino nyafurika, kuko ari yo izaserukira u Rwanda mu mikino y’amakipe yatwaye ibikombe iwayo muri Africa.
APR FC, iraba ikina umukino wayo wa mbere w’amajonjora kuri uyu wa Gatandatu taliki 19 Kanama 2023, i Kigali kuri Kigali Pele Stadium, aho guhera i saa cyenda z’amanywa baba besurana na Gaadiidka FC yo mu gihugu cya Somalia.
Iyi APR FC, igiye gukina uyu mukino itari mu mwuka mwiza kuko imaze iminsi ititwara neza by’umwihariko mu mukino wa Super Cup wayihuje n’ikipe ya Rayon Sports aho yatsinzwe ibitego 3-0, bamwe bagakemanga ubushobozi bwayo.
Iyi APR FC, nyuma y’imyaka igera kuri 12 idakinisha abanyamahanga, ikaba igiye kugaruka ku ruhando nyafurika ifite isura nshya n’amaraso mashya y’abanyamahanga.