Sunday, June 30, 2024
spot_img
HomeUDUSHYAMeddy na The Ben baba bagiye kwirukanwa muri Leta Zunze Ubumwe za...

Meddy na The Ben baba bagiye kwirukanwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Kuri ubu hari kuvugwa amakuru ku banyafurika baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ko bagiye gukorwaho iperereza ku byaha bakekwaho bamwe bagahambirizwa utwangushye bagasubira iwabo.

Biravugwa ko rero Leta yashyizeho ibigo bishinzwe gupima ababaswe n’ibiyobyabwenge, ariko Leta yabyeguriye abikorera yo ikazasigara ikurikirana no kubahemba.

Ibyo bigo bizajya byakira ababaswe n’ibiyobyabwenge, rero uzajya ashaka icyo kigo bizajya bisaba ko afite kompanyi ye bwite kandi afite ikigo cy’ivuriro bafitanye amasezerano kizajya kimufasha kwita kuri abo bantu.

Dc Clement atangaza ko amakuru akurura cyane aho bibera muri Leta ya Arizona, avuga ko hari abanyafurika benshi bitabwaho muri ubwo buryo dore ko Leta hari amadorari itanga buri cyumweru kugirango bitabweho.

Ibyo bigo rero ngo harimo n’Abanyarwanda bazwi cyane mu muziki harimo Meddy, The Ben, Shaffy ndetse n’Abandi.

Dc Clement akomeza avuga ko hagiye haba uburiganya muri ibyo bigo, kuko ngo bagenda bongerera abarwayi ibiyobyabwenge, bagatizanya abarwayi n’andi manyanga kugirango bakomeze bahabwe amadorari aho rero niho havuye gutangira gukora iperereza.

Akomeza avuga nanone ko uwo bazasanga yakoze amakosa nk’ayo azamburwa visa yirukanwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, cyokoze bivugwa ko The Ben we nta Kompanyi ye bwite yagiraga ahubwo yakoreraga undi mukire w’umunyarwanda.

Meddy na The Ben bajya kujya muri Leta Zunze Ubwe za Amerika bagiye batorotse igihugu, ariko u Rwanda ntirwari rwakamenyakanishije ko rutekanye kuburyo hatava impunzi.

Bikekwa ko aba bagabo bafite ibyangombwa bihabwa impunzi bibemerera kujya mu gihugu cyose bashatse uretse icyo bavuyemo.

Muri 2016 Meddy na The Ben ubwo baharukaga mu Rwanda basabye imbabazi u Rwanda nabo basabwa gusaba imbabazi imbere y’itangazamakuru.

Amakuru rero avuga ko umuntu ugaragayeho amanyanga nk’aya ashobora kwirukanwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Meddy na The Ben rero bari gukurikiranwa, ariko ntibarirukanwa kuko bagaragaza ko bavuye mu gihugu cyabo nk’impunzi.

Amakuru aravuga ko The Ben agiye kumara amezi agera kuri atanu mu Rwanda bizinesi ze zikaba zihagaze, kandi bivugwa ko yaba ari muri Afurika y’epfo ari ho yajyiye gushaka ubwenegihugu bw’aho, kuri ubu ngo agiye guteza kashe kuri pasiporo.

Meddy we agonzwe n’iperereza yahanwa nk’umwenegihugu kuko atuye kandi afite umugore ukomoka muri Ethiopia, ariko abandi banyarwanda bahamwa n’ibi bahanishwa kwirukanwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

SRC:Imirasiretv

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!