Tuesday, July 2, 2024
spot_img
HomeAMAKURUUmwarimu wateye inda umunyeshuri n'abandi bafatanyije ku mukuriramo inda bakatiwe bategerejwe urubakwiye.

Umwarimu wateye inda umunyeshuri n’abandi bafatanyije ku mukuriramo inda bakatiwe bategerejwe urubakwiye.

Abakozi bane bakatiwe iminsi 30 y’agateganyo undi hategekwa gukurikiranwa ari hanze nyuma y’uko bategereje kuburanishwa mu mizi, ku byaha bifitanye isano n’umwarimu bikekwa ko yateye inda umwana w’umunyeshuri.

Aha harimo abakozi bane bakoraga ku kigo cy’amashuri harimo ushinwe ububiko ‘Stock’ cya Saint Trinité de Nyanza, harimo undi mukozi ukora mu kabari umwe bikekwa ko yanyujijwe ho imiti yifashishijwe bakuriramo inda uyu munyeshuri urukiko rukaba rwategetse ko uyu akurikiranwa ari hanze.

Aba bakozi bafungiye mu igororero rya Muhanga, nk’uko bigaragara mu myanzuro y’urukiko ku ifunga n’ifungurwa yafashwe ku wa 11 Kanama 2023.

Aba bakurikiranyweho ibyaha bitatu harimo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gucura umugambi wo gukuriramo undi inda n’icyaha cyo kuba icyitso mu gukuriramo undi inda.

Bivugwa ko umwe muri aba ari wateye inda uyu munyeshuri yigishaga, ariko ibi byaha byabereye ibihe bitandukanye kugeza ubwo bamwe muri abo barimu bafashwe ku wa 12 Nyakanga 2023, bari guha uyu munyeshuri imiti ikuramo inda.

Uyu munyeshuri wafashwe akanaterwa inda ku wa 3 Kamena 2023, ubusanzwe yaramaze iminsi abeshywa n’uwo mwarimu ko bazabana akajya anamufasha k’uko ngo uyu mwana asanzwe ari imfubyi dore ko yarasanzwe anamusohokana mu bubari butandukanye.

Nk’uko urukiko rwabisonuye mu gihe cy’iburanisha, amakuru avuga ko aba bandi bafatanyije n’uwateye inda mu gihe cyo kuyikuramo.

Nk’uko itegeko rigena ibyaha n’ibihano muri rusange ribiteganya, aba bagabo bahamwe n’ibyaha bakatirwa igifungo kitari munsi y’imyaka 10, n’ihazabu ya 1 rwf Miliyoni ariko atarenze 2 rwf Miliyoni.

Icyaha cyo gucura umugambi wo gukora icyaha no gukuramo inda n’icya cyo kuba icyitso byose ubihamijwe ahabwa igihano cyingana n’icy’uwakoze icyaha.

RIB hashize iminsi mike itangaje ko itazihanganira umuntu uwari wese uzakoresha imibanona mpuzabitsina ku gahato umwana cyangwa bamara ku bikora bagashaka kubafasha kuzikuramo.

Dr. B Murangira Thierry, umuvugizi wa RIB yaragize ati “RIB iributsa abaturarwanda bose ko buri wese uzakora ibyaha byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gucura umugambi wo gukuriramo undi inda no kuba icyitso cyo gukuriramo undi inda bitwaje umwuga bakora.”

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!