Sunday, June 30, 2024
spot_img
HomeAMAKURUAbasore babiri bamaze iminsi 9 batarya bakurwa mu kirombe ari bazima, menya...

Abasore babiri bamaze iminsi 9 batarya bakurwa mu kirombe ari bazima, menya uko bari babayeho.

Abasore babiri bari baragiriwe n’ikirombe bakuwemo nyuma y’iminsi ikenda, ubwo bagwagamo taliki 1 Kanama 2023 bagakurwamo taliki 10 Kanama 2023, mu Ntara ya Geita mu gihugu cya Tanzania.

Aba basore basanzwe bacukura amabuye, bagiye mu kazi kabo taliki 1 Kanama 2023, maze bigeze mu masaha ya saa moya z’umugoroba ikirombe kirahagwira.

Iyi nkuru rero yamenyekanye nyuma y’umunsi umwe, inzego z’ubutabazi zihita zitangira gucukura zishakisha kugira ngo batabare ubuzima bwa bombi.

Ubutabazi bwarakomeje kugera ku wa kane taliki 1 Kanama 2023, Ari bwo bakurwagamo ari bazima ariko baranegekaye bagahita bajyanwa kwa muganga ngo bitabweho.

Itangazamakuru ryavuze ko aba basore batangiye gutora akabaraga, bivugwa ko mu minsi mike baraza gusezererwa bagataha.

Itangazamakuru ryakomeje rivuga ko bagize ikibazo cy’isukari yagabanyutse, banavuga ko banywaga inkari zabo kubera inyota mu minsi ikenda bamaze batabona ibibatunga.

SRC: Umuryango

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!