Thursday, December 26, 2024
spot_img

Latest Posts

Abasore babiri bamaze iminsi 9 batarya bakurwa mu kirombe ari bazima, menya uko bari babayeho.

Abasore babiri bari baragiriwe n’ikirombe bakuwemo nyuma y’iminsi ikenda, ubwo bagwagamo taliki 1 Kanama 2023 bagakurwamo taliki 10 Kanama 2023, mu Ntara ya Geita mu gihugu cya Tanzania.

Aba basore basanzwe bacukura amabuye, bagiye mu kazi kabo taliki 1 Kanama 2023, maze bigeze mu masaha ya saa moya z’umugoroba ikirombe kirahagwira.

Iyi nkuru rero yamenyekanye nyuma y’umunsi umwe, inzego z’ubutabazi zihita zitangira gucukura zishakisha kugira ngo batabare ubuzima bwa bombi.

Ubutabazi bwarakomeje kugera ku wa kane taliki 1 Kanama 2023, Ari bwo bakurwagamo ari bazima ariko baranegekaye bagahita bajyanwa kwa muganga ngo bitabweho.

Itangazamakuru ryavuze ko aba basore batangiye gutora akabaraga, bivugwa ko mu minsi mike baraza gusezererwa bagataha.

Itangazamakuru ryakomeje rivuga ko bagize ikibazo cy’isukari yagabanyutse, banavuga ko banywaga inkari zabo kubera inyota mu minsi ikenda bamaze batabona ibibatunga.

SRC: Umuryango

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!