Home SIPORO Menya intambwe ku yindi impamvu Aruna Majaliwa yagambaniw ntakinee yasimburwa na Kalisa Rachid bikarangira atsinze n’igitego.
SIPORO

Menya intambwe ku yindi impamvu Aruna Majaliwa yagambaniw ntakinee yasimburwa na Kalisa Rachid bikarangira atsinze n’igitego.

Aruna Majaliwa utaragaragaye ku mukino w’igikombe kiruta ibindi mu Rwanda, warangiye ari 3 bya Rayon Sports, APR FC yo idakozemo, uyu mukinnyi rero ntiyagaragaye kubera ikibazo cy’ibyangombwa.

Aya makuru yamenyekanye atangajwe n’umwe mu bantu ba hafi muri Rayon Sports, ubwo yavugaga ngo Aruna Majaliwa yabujijwe gukina azira ibyangombwa.

Ati “Banze ko Aruna Majaliwa akina ariko turabatsinda. Banze ko akina ngo nta lisanse afite, kandi mbere twari twarabyemeranyije ko bitarebwaho abafite ibyangombwa bagakina.”

Ibi ngo bituruka ku kuba hataraba ubwumvikane bunoze hagati ya Bumamuru FC yo mu gihugu cy’iwabo n’ikipe yo muri RDC ngo kuko yari inizanyo muri Bumamuru FC.

Rayon Sports rero yabwiwe ko itemerewe gukinisha uyu mukinnyi mbere gato y’uko umukino utangira, niko guhita bahampagara Kalisa Rachid utari wanagaragaye k’urutonde rw’abakinnyi Rayon Sports yari yatanze bari bwifashishe.

Rayon Sports rero ikimara kubimenya yahise ihampagara Kalisa Rachid wari wabonye ko atari bwifashishwe akajya guhindura imyenda mu rugo ngo agaruke kureba umukino niko guhita agarurwa igitaraganya ngo ajye ku ntebe y’abasimbura.

Kalisa Rachid rero yaje kwinjira mu kibuga ku munota wa 77′ asimbuye anatsinda penariti yahawe ku ikosa ryari rikorewe Jowackiam Ojera warugushijwe mu rubuga rw’amahina ku munota wa 86′.

Uyu mukino warangiye Rayon Sports itsinze APR FC ishyizemo ikinyuranyo cy’ibitego bitatu.

Written by
UMURUNGA.com

Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

SIPORO

Muri shampiyona Muhire Kevin wa Rayon Sports arabahiga – Darko Novic utoza APR FC

Darko Novic, utoza ikipe ya APR FC, yashimye cyane kapiteni wa Rayon...

SIPOROUBUKUNGU

Samuel muri “Tour du Rwanda” akomeje kuvugwa imyato

Uruganda Ingufu Gin Ltd, ruherereye mu Murenge wa Runda mu Karere ka...

SIPOROUBUREZI

Ibihanga biri mu mategeko agenga imikino mu mashuri bidindiza siporo y’igihugu

Buri rushanwa rigira amategeko arigenga kandi aba agomba gukurikizwa kugirango irushanwa rinyure...

SIPORO

Stade Amahoro ihanganiye igihembo na Stade zirimo Santiago Bernabéu ya Real Madrid

Stade Amahoro y’u Rwanda iri muri 23 zihataniye ibihembo by’ibibuga byiza ku...

Don`t copy text!