Tuesday, December 24, 2024
spot_img

Latest Posts

Abantu 10 bapfuye bagwiriwe n’umusigiti.

Mu Majyarugu ya Nigeria muri Leta ya Kaduna, kuri uyu wa Gatanu umusigiti wagwiriye abantu icumi bahasiga ubuzima.

Mohammad Jalige, umuvugizi wa Polisi yatangaje ko uyu musigiti wagwiriye abantu ku wa Gatanu bari gusenga.

Uyu musigiti hapfiriyemo abantu 10 naho abandi 25 barakomereka, mu gihe hakiri gukorwa iperereza ngo hamenyekanyane icyateye umusigiti kugwa.

Uyu musigiti wafatwaga nk’inzu ndangamurage wasengerwagamo n’abayisilamu benshi ku isi, waguye wari warubatswe mu myaka 1830.

Hari hashije iminsi imitutu yariyashije ku butaka uwo musigiti wariho, bikekwa ko aribyo byawuteye kugwa.

SRC:Igihe

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!