Thursday, June 27, 2024
spot_img
HomeUDUSHYAPastor Theogene yaba yarasize abyaranye n’undi mugore?? -Umugore umushinja kumutera inda akomeje...

Pastor Theogene yaba yarasize abyaranye n’undi mugore?? -Umugore umushinja kumutera inda akomeje guteza urujijo

Umugore witwa Murungi Diane, ubu ari kuvugwa cyane, avuga ko ubu atwite inda y’amezi atandatu ya nyakwigendera Pastor Niyonshuti Theogene ngo dore ko yatabarutse bafitanye umwana w’imyaka itandatu.

Kuri ubu buhamya bw’uyu mugore bwasohotse mu majwi, nyuma y’aho uyu mugore atinyutse akabiganiriza Pasiteri Claude, akajya imbere ya kamera akavuga ko Pasiteri Theogene yamusigiye umwana w’imyaka itandatu n’inda.

Uyu mugore ibi yabibwiye Yongwe tv, avuga ko bombi bahuriye ku Muhima, ntiyigeze amenya ko Pasiteri Theogene ko afite umugore kuko nta mpeta yari yambaye, avuga ko Pasiteri Theogene yamukodesherezaga inzu ya 30,000 rwf buri kwezi,akanamwitaho kuri buri kimwe ngo mbere y’uko amukodeshereza yabanaga n’abandi bakobwa.

Yagize ati “Yewe cyokora yakundaga kumbwira ko afite akazi kenshi, dore ko atigeze arara mu rugo, yakundaga kuza mu masaha y’ijoro akarara atashye.” Uyu mugore yakomeje avuga ko ubwo yamenyaga ko Pasiteri Theogene afite umugore atabibwiye Asia Uwanyana umugore wa Theogene aboneraho no kumusaba imbabazi.

Gusa ku rundi ruhande hari bamwe basanzwe bazi uyu mugore batunguwe cyane no kuba babonye ubu buhamya bw’uyu mugore avuga ko yabyaranye na Pasiteri Theogene, bemeza ko basanzwe bamuzi, uyu we yavuze ko asanzwe amuzi akora umwuga wo kwicuruza I Batsinda-Kagugu.

Uyu mugore utanga ubuhamya yagaragaye ku murongo wa youtube witwa Urugendo Tv,avuga ko hari umugabo baherutse gushwana bapfa uyu mwana yitirira Theogene, anavuga ko uyu mwana wundi ari kwitirira Pasiteri Theogene ufite imyaka 6 ngo afite imyaka 3 kandi arirabura ati “Si uwa Pasiteri Theogene.”

Si uyu gusa kuko hari abandi babonye ubuhamya bakomeza kuvuga ko uyu mugore yicuruza i Kagugu kandi hari n’undi musore aherutse gufungisha, avuga ko yamuciriyeho umupira, aba bose ni abagiye babona iki kiganiro kuri Yongwe Tv.

Umukobwa uturanye na Murungi yavuze ko iyi nda yabanje kuyitirira umusore babyaranye umwana we wa mbere w’imyaka 3 unamufasha kumurera.

Bamwe bari kuvuga ko hari umuntu wihishe inyuma y’ibiri kuvugwa kuri Asia Uwanyana na Pasiteri Niyonshuti Theogene, avuga ko agira ngo abashyireho urubwa.

Ibi bikomeje gutera urujijo muri rubanda, cyane ko Uwanyana Asia, nta kintu aratangaza.

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!