Wednesday, December 25, 2024
spot_img

Latest Posts

Ni iki umujyi wa Kigali usabye abaturage ba wutuye?

Umujyi wa Kigali ugizwe n’uturere dutatu aritwo Gasabo,Kicukiro na Nyarugenge.

Mbere y’uko igihe cy’imvura kugera Umujyi wa Kigali wibukije abaturage bagituye ahashobora gushyira ubuzima bwabo mukaga kwihutira kwimuka ni itangazo ryo kuwa 08 Kanama 2023.

Uturere dutatu tugize umujyi wa Kigali

Mugihe twegereje kugera mubihe by’imvura,Umujyi wa Kigali uributsa abantu bagituye ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga ko basabwa kwimuka bagatura ahantu hizewe mu rwego rwo gukumira icyahungabanya ubuzima bwabo.

Abasabwa kwihutira kwimuka ni abatuye ahantu hagaragajwe ko hateje ibibazo n’ahandi hose harangwa n’ibintu bitandukanye birimo ibi:
Ahantu hafite ubuhaname bukabije buri hejuru ya 50%.Ahantu hafite ubuhaname buri hagati ya 30% na 50% hubatswe bidakurikije amabwiriza ajyanye n’imiterere yaho.Abandi basabwa kwimuka ni abatuye mu mbago z’igishanga muri metero 20.Ndetse no muri metero eshanu uvuye kuri ruhurura ziteje akaga.

Uretse abagomba kwimuka ibi bigomba gukurikizwa n’abantubose murwego rwo kwirinda ibiza byaterwa n’imvura.

Kuzirika neza ibisenge by’inzu.Kurinda inzu kwinjirwamo n’amazi zishyirwaho fondasiyo zikomeye.Guhoma inzu zidakomeye kuzishyiraho imireko n’imiyoboro y’amazi.Gusana inzu zishaje n’inzangiritse,ibi birareba ababiherewe uburenganzira bwo gusana.Gusibura inzira z’amazi no kwirinda kijugunya imyanda muri za ruhurura no mu migezi.Gukomeza ibikorwa byo kurwanya isuri.

Itangazo rireba abatuye umujyi wa Kigali

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!