Wednesday, December 25, 2024
spot_img

Latest Posts

Gasabo:Umukobwa w’imyaka 21 akoze amahano biteye benshi agahinda.

Urwego rw’ubugenzacyaha RIB rufunze umukobwa ukurikiranweho gukuramo inda, akajugunya umwana mu musarani.

Mu karere ka Gasabo, haravugwa inkuru y’umukobwa w’imyaka 21 wakuyemo inda akajugunya umwana we mu bwiherero.

Ibi byabereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kinyinya, Akagari ka Kagugu ho mu mudugudu wa Gicinya.

Aya makuru yamenyekanye, ku wa kabiri taliki 08 Kanama 2023, ubwo abaturage bumvaga umwana uririra mu musarani, bagatabara ariko bakamukuramo yavuye mu mubiri.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kagugu MAZIMPAKA Patrick, yabwiye itangazamakuru ko uwakekwaga yatawe muri yombi.

MAZIMPAKA yakomeje avuga ko uyu mwana wajugunywe yarageze mu gihe cyo kuvuka, anaboneraho kugira Inama abaturage kwirinda ibikorwa nk’ibi ahubwo bakajya biyambaza bagenzi babo ibibazo bafite bigashakirwa ibisubizo.

Kuri ubu ukekwa afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kinyinya kugira ngo akurikiranwe.

src:Bwiza

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!