Monday, December 23, 2024
spot_img

Latest Posts

Leta y’u Rwanda yavuguruye ibijyanye n’ikiruhuko ku mukozi w’umugabo n’uw’umugore

Igazeti ya Leta yo ku wa 02/08/2023;
Iteka rya Minisitiri n° 02/MIFOTRA/23 ryo ku wa 01/08/2023 ryerekeye ubuzima n’umutekano ku kazi, inzego zihagararira abakozi n’izihagararira abakoresha, umurimo w’umwana, umurimo w’umunyamahanga n’ibiruhuko..

Reka turebere hamwe ingingo zijyanye n’ikiruhuko zivugwa muri iyi gazeti.

UMUTWE WA VI: IKIRUHUKO CYO
KUBYARA KU MUGORE NO KU
MUGABO
Ingingo ya 54: Ikiruhuko cyo kubyara ku mugore

(1) Umukozi w’umugore wabyaye afite
uburenganzira ku kiruhuko cyo
kubyara kingana n’ibyumweru 14
bikurikirana birimo ibyumweru bibiri
ashobora gufata mbere yo kubyara.

(2) lyo hari ingorane zibayeho zishingiye
ku kubyara, zaba ku mukozi
w’umugore wabyaye cyangwa ku
mwana wavutse bikemezwa na
muganga wemewe na Leta,
umukoresha aha uwabyaye ikiruhuko
cy’inyongera kitarengeje ukwezi
kumwe kandi gihemberwa.

Ingingo ya 55: Ikiruhuko gihabwa umukozi w’umugore wabyaye umwana upfuye cyangwa wabyaye umwana agapfa nyuma yo kuvuka

(1) Umukozi wabyaye umwana upfuye kuva ku cyumweru cya 20 cyo gusama ahabwa ikirukuko kingana n’ibyumweru
umunani bibarwa uhereye igihe umwana yapfiriye. Umukoresha yishyura mu gihe cy’ibyumweru
bitandatu, umushahara w’umukozi w’umugore wabyaye umwana upfuye na ho urwego rufite ibigenerwa umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara mu
nshingano, rukamwishyura ibyumweru
bibiri bya nyuma.

(2) Umukozi w’umugore wabyaye
umwana agapfa nyuma yo kuvuka
ahabwa ikiruhuko cyo kubyara kingana
n’iminsi yari isigaye ku kiruhuko cyo
kubyara. Umushahara w’umukozi
ukomeza kwishyurwa nk’uko bikorwa
ku mugore uri mu kiruhuko cyo
kubyara.

Ingingo ya 56: Ikiruhuko gihabwa umukozi igihe inda yavuyemo

Umukozi w’umugore ukuyemo inda yari
atwite mbere y’ibyumweru 20 kuva asamye, ahabwa ikirukuko cy’uburwayi hakurikijwe amategeko abigenga.

Ingingo ya 57: Ikiruhuko gihabwa umukozi ubyaye umwana igihe cyo kuvuka kitaragera

(1) Umukozi w’umugore ubyaye umwana igihe cyo kuvuka kitaragera ahabwa ikiruhuko kingana n’iminsi yari isigaye kugira ngo umwana avukire igihe gisanzwe cy’amezi icyenda. Muri iki gihe, umukoresha n’urwego rufite
ibigenerwa umugore uri mu kiruhuko
cyo kubyara mu nshingano, buri wese
yishyura umukozi w’umugore wabyaye kimwe cya kabiri cy’umushahara.

(2)Umukozi w’umugore umaze gufata
ikiruhuko kivugwa mu gika cya (1)
cy’iyi ngingo, afite uburenganzira bwo
gufata ikiruhuko cyo kubyara kingana
n’ibyumweru 14,

Ingingo ya 58: Ikiruhuko cyo kubyara ku mugabo

(1) Umukozi w’umugabo afite
uburenganzira ku kiruhuko cyo
kubyara kingana n’iminsi irindwi ikurikirana mu gihe umugore we
yabyaye

(2) lyo hari ingorane zibayeho zishingiye
ku kubyara, zaba ku mukozi
w’umugore wabyaye cyangwa ku mwana wavutse bikemezwa na muganga wemewe na Leta,umukoresha aha umugabo ikiruhuko cyo kubyara cy’iminsi itanu y’akazi yiyongera ku minsi ivugwa mu gika
cya (1) cy’iyi ngingo.

UMUTWE WA VII: IBIRUHUKO
BY’INGOBOKA

Ingingo ya 59: Ikiruhuko cy ‘ingoboka

(1) Umukoresha aha umukozi ikiruhuko
cy’ingoboka kubera ibyiza cyangwa
ibyago byabaye mu muryango we mu
buryo bukurikira:

(a) iminsi ibiri y’akazi iyo yashyingiwe imbere y’amategeko;

(b) ukwezi kumwe kwiyongera ku
minsi iteganyijwe mu ngingo ya 58
y’iri teka, iyo umugore we apfuye
agasiga umwana utarageza ku mezi
atatu y’amavuko;

(c) iminsi irindwi y’akazi iyo uwo
bashyingiranywe yapfuye

(d) iminsi itanu y’akazi iyo umwana we
cyangwa uwo abereye umubyeyi ataramubyaye yapfuye;

(e) iminsi ine y’akazi iyo se, nyina,
sebukwe cyangwa nyirabukwe
yapfuye;

(f) iminsi ine y’akazi iyo umuvandimwe bavukana yapfuye;

g) iminsi itatu y’akazi iyo sekuru
cyangwa nyirakuru yapfuye;

(h) iminsi itatu y’akazi iyo yimuriwe
aharenze ibirometero 30 uvuye aho
asanzwe akorera.

(2) Umukozi uri mu kiruhuko cy’ingoboka akomeza kubona umushahara n’ibindi
agenerwa.

Ingingo ya 60: Igihe cyo gutanga ikiruhuko cy’ingoboka

(1) Ikiruhuko cy’ingoboka gitangwa mu gihe habaye impamvu igitangira uburenganzira.

(2) Ikiruhuko cy’ingoboka ntigishobora
gucibwamo ibice cyangwa gukurwa
mu kiruhuko cy ‘umwaka.

Ingingo ya 61: Gusaba ikiruhuko
cy’ingoboka

Umukozi asaba umukoresha ikiruhuko
cy’ingoboka, mu nyandiko, mbere y’uko uwo mukozi akijyamo, keretse adashoboye kubikora bitewe n’impamvu zidasanzwe. Muri icyo gihe, umukozi abimenyesha umukoresha mu gihe kitarenze amasaha 24.

Ivomo: Igazeti ya Leta yo ku wa 02/08/2023;
Iteka rya Minisitiri n° 02/MIFOTRA/23 ryo ku wa 01/08/2023 ryerekeye ubuzima n’umutekano ku kazi, inzego zihagararira abakozi n’izihagararira abakoresha, umurimo w’umwana, umurimo w’umunyamahanga n’ibiruhuko..

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!