Saturday, September 28, 2024
spot_img

Latest Posts

Thomson inkingi ya mwamba muri Hip Hop mu Majyaruguru n’Uburengerazuba agiye kumurika album

Mu gihe imyidagaduro igenda ifata indi ntera mu Rwanda, abanyamuziki tugenda tuzi baba akenshi babikora nta kindi babifatanya gusa Habimana Thomas ukoresha izina rya Thomson mu buhanzi bwe we abifatanya no kuba umwarimu kuri ubu agiye kumurika album ye ya kabiri.

Habimana Thomas wamamaye nka Thomson, nyuma ya Album ye ya mbere ubu ageze kure imyiteguro yo kumurika album ye ya kabiri yise ‘’Intumwa za rubanda’’, aho ateganya kuyimurika mu kwezi kwa 8(Kanama), 2023.

Mu kiganiro n’umurunga.com, yaduhamirije ko imyiteguro igeze kure kandi birimo kugenda neza, ati’’Ni byo koko kuri ubu ndimo kwitegura kumurika album yanjye ya 2, izaba yitwa Intumwa za Rubanda, nayise gutya kuko iyi ndirimbo nyifata nk’ihagarariye izindi kuri iyi album.Imyiteguro irarimbanyije kandi ndabona byose birimo kugenda neza.Amataliki nyakuri nzayatangaza mu kwezi kwa Kanama 2023, kuko ari nabwo tuzayimurika.’’

Thomson  wubatse akaba n’umubyeyi w’abana babiri, ubuhanzi bwe abufatanya n’umwuga wo kwigisha aho yigisha mu ishuri  rya Rubavu Technical College, akaba yigisha electronic and telecommunication .

Sam Kabera, iburyo, umunyamakuru wa Good rich tv na Ingenzinews, na Ndahiro Valens Papy wa BTN TV

Thomson kwigisha ni umwuga we kuko yabyize muri kaminuza ya Perial mu majyepfo y’Ubuhinde, aho yaminuje mu ishami rya Electronical and Communication Engineering.

Byaje gute ngo Thomson yisange mu buhanzi??

N’ubwo impano yayivukanye, Thomson avuga ko yatangiye gukora muzika mu buryo bugaragara ubwo yari ageze mu mwaka wa 6 w’amashuri yisumbuye,  aho ndetse ari bwo yatangiye gukora kuri album ye ya mbere, gusa ngo ntabwo yahise ayisoza nk’uko yabyifuzaga, ahubwo yahise abona buruse yo kujya kwiga mu Buhinde, maze aba ayisubitse.

Ndetse ngo kubangikanya amashuri na muzika ntabwo byahise bikunda, ahubwo yahaye umwanya uhagije amasomo, hanyuma muzika asa n’uba ayihagaritse mu bikorwa gusa ku mutima no mu bitekerezo ntabwo yamuvuyemo.

Thomson, ubwo yagarukaga mu Rwanda  muri 2014, yahise ashyira hanze umuzingo we wa mbere, Album, yise Wikwiheba ugihumeka’’, ubu akaba agiye gushyira hanze album ye ya kabiri mu minsi ya vuba.

Ni album ngo yamaze gukorwa mu majwi n’amashusho, akaba arimo kubifashamo na P promoters.

Thomson avuga ko kuba mu byo yigisha harimo guhuza amajwi n’amashusho byabaye nk’amata abyaye amavuta kuko byahise bimworohera guhuza akazi ke n’ubuhanzi.

Thomson, ubu uhetse hiphop , y’Amajyaruguru n’Uburengerazuba by’u Rwanda, avuga ko n’ubwo bwose abantu bagira imyumvire itandukanye ku njyana ya HipHop, yishimira aho iyi njyana igeze bitandukanye no mu myaka ya cyera. Ati’’Muri za 2008,byari bigoye kumvisha abantu muzika ya Hiphop, kimwe n’izindi njyana HipHop nayo yagiye ikura ndetse ihindura imyumvire ya benshi’’’

Thomson ahamya ko kuba aririmba HipHop ari umwarimu atabibonyemo ikibazo ahubwo yabibonyemo n’igisubizo cyane ko inamufasha mu  myigishirize ye, aho ngo uko iterambere rigenda riza ari ko n’ibindi bikorwa bigenda bihindura isura byisanisha na ryo, aho ngo ubu buhanzi bwe bumufasha no kumvikanisha isomo rye.

Thomson asaba abakunzi bamuzika guha umwanya ibihangano bikubiye muri Album ye kuko ngo harimo ubutunmwa n’inama isi ikeneye muri iki gihe, nko gufashanya, kutiheba, kwirinda amakimbirane., kubahana n’ibindi.

Reba hano zimwe mu ndirimbo ziri kuri albums 👇🏻👇🏻👇🏻

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!