Friday, September 20, 2024
spot_img

Latest Posts

Umugore yishwe azira kuvugira kuri telephone.

Ngabitsinze Samuel akurikiranyweho icyaha cyo kwambura ubuzima umugore babyaranye witwa Nyirabugingo Marciane w’imyaka 26, amuziza kumwumva avugira kuri telefone agakeka ko ari kumuca inyuma.

Ibi byabereye mu karere ka Karongi, umurenge wa Gishyita, akagari ka Kigarama mu mudugudu wa Kabwenge.

Uyu mugabo yarasanzwe akora akazi ko gutwika amakara, ubwo yaravuye mu kazi, yasanze umugore we atetse ari no kuvugira kuri telefone, bahita barwana aramuniga birangira ashizemo umwuka.

Nyuma yo kubona umugore apfuye uyu mugabo yahise amukingirana yijyira kunywa inzoga mu kabari, bigeze ni mugoroba umwana wabo atashye, abwira abaturanyi ko se yarwanye na nyina agasiga amukingiranye.

Abaturage nabo bahise bahuruza abayobozi bahageze, bica urugi basanga umugore yashizemo umwuka, bazana imbangukiragubara muganga ababwira ko atakiri muzima.

Harerimana Eric, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Kigarama, yatangarije Igihe dukesha iyi nkuru ko uyu muryango warusanzwe ubana mu makimbirane.

Yagize ati “Ngabitsinze Samuel akomoka mu karere ka Nyamasheke, Naho Nyirabugingo Marciane akomoka mu Murenge wa Gishyita, babana mu buryo butemewe n’amategeko, twari twarabagiriye inama yo gutanduka barabyanga.”

Uyu mugore yari yaragiye, nyuma umugabo aramuhampagara kuri telefone amugusha neza agaruka ku wa 23 Nyakanga 2023.

Ubuyobozi bwaganirije abaturage, bubagira inama yo kuzajya batangira amakuru ku gihe, mu gihe hari ikibazo kiri gututumba gishaka guteza amakimbirane.

Ngabitsinze na Nyirabugingo bari bafitanye umwana umwe w’imyaka 6, uyu mugabo ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gishyita. umurambo wa nyakwigendera wajyanywe gusuzumwa mu gihe iperereza rigikomeje.

SRC: Igihe

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!