Friday, June 21, 2024
spot_img
HomeUDUSHYAMenya icyihishe inyuma y'ifoto ya Juno na Ariel Wayz.

Menya icyihishe inyuma y’ifoto ya Juno na Ariel Wayz.

Umuhanzi Juno Kizigenza na Ariel Wayz bongeye guteza urujijo ababakurikira,aho bamwe batekereje ko baba basubiye mu rukundo kubera ifoto nshya aba bombi bashyize hanze.

Aba batangiye kuvugwa mu rukundo mu mpeshyi ya 2021, urukundo rwabo ruhagarara mu Ukuboza 2021 hashize amezi atandatu batitije imbuga nkoranyambaga.

Ariel Wayz yongeye gukangaranya imbuga, ubwo yashyiraga hanze ifoto ari kumwe na Juno Kizigenza, iherekejwe n’amagambo aryoheye amatwi yo mucyongereza avuga ngo ‘Home away from home’.

Tugenekereje mu kinyarwanda ‘Home away from home’ bishatse kugaragaza ko ameze nk’aho agarutse mu rugo kuko hamunyuze.

N’ubwo iyi foto yateje urujijo kubatari bake, Hari amakuru dukesha Igihe avuga ko banze kugira icyo babitangazaho, bombi bavuze ko bazabishyira hanze vuba.

Bamwe mu ncuti z’aba bombi batangarije Igihe ko iyi ifoto yafashwe muri Nyakanga 2023, bavuga ko ibanziriza imishinga aba bombi bafitanye.

“Buriya amagambo yanditse sinavuga ko ari izina ry’indirimbo, ariko hari byinshi bafitanye mwibuke ko mu mpera z’umwaka bazajya i Burayi, kandi icyo mwamenya cyo ntakibazo bafitanye.”

Ariel Wayz na Juno Kizigenza bazahurira mu bitaramo bizenguruka umugabane w’Uburayi bazabifashwamo na sosiyeti itumira abahanzi  mu Bubirigi, Fusion Event.

Aba bahanzi bakanyujijeho baterana n’amagambo nyuma y’itandukana ryabo, banasohoye indirimbo Juno ati ‘Urankunda’ Ariel Wayz nawe ati ‘Good luck’.

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!