Sunday, June 23, 2024
spot_img
HomeAMAKURUNiger: Nyuma yo gutembagaza ubutegetsi bagafunga perezida abasirikare bafunze imipaka batanga gasopo

Niger: Nyuma yo gutembagaza ubutegetsi bagafunga perezida abasirikare bafunze imipaka batanga gasopo

Ku munsi w’ejo wa Gatatu taliki 26/07/2023,  ni bwo mu gihugu cya Niger habaye itembagazwa ry’ubutegetsi bwariho, bafunga perezida w’igihugu, ubu bamaze no gutangaza ko bamaze no gufunga imipaka yerekeza cyangwa isohoka muri iki gihugu.

Aba basirikare bakuru batangaje kandi ko bamaze no gushesha itegekonshinga, bakuraho inzego zose ndetse kugeza ubu n’imipaka yamaze gufungwa.

Perezida wariho Mohamed  Bazoum, ku munsi wa gatatu ni bwo yafashwe afungwa n’abasirikare bamurinda.

N’ubwo ibi byose biba, uyu muperezida bigaragara ko abasirikare batari bacyishimiye imiyoborere ye ngo yasezeranyijwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ko zizamufasha ibishoboka byose cyane ko ari inshuti y’akadasohoka ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ibi byashimangiwe na Antony Blinken, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho mu kiganiro bagiranye ku murongo wa Telefoni yasezeranyije Perezida wa Niger ko batazamutererana uko byagenda kose.

Uretse aba, Antonio Guterres, umunyamabanga mukuru w’umuryango w’Abibumbye, UN, kugeza ubu, nawe abinyujije muri iyo nzira aheruka gutangaza ko bijeje perezida wa Niger ubufasha busendereye.

Ubushuti bwa Perezida, Bazoum, wamaze gutembagazwa ku butegetse, n’ibihugu bw’Uburayi na Leta Zunze ubumwe za Amerika bwaciriwe ikiraro no kuba yarabaye inzira ibi bihugu byanyuraga mo bijya kurwanya intagondwa zitwikiraga idini ya Islam, maze zikayogoza ibintu mu Burengerazuba bwa Afurika.

Si muri Niger gusa gutembagaza ubutegetsi bibaye  mu Burengerazuba bwa Afurika, kuko mu bihugu bituranyi bya Niger, nko muri Mali na Burkina Faso, naho ubutegetsi bwatewe ishoti n’igisirikare nyuma yo kubushinja kujenjekera intagondwa zikomeza kuyogoza umutekano.

N’ubwo ibihugu by’uburayi na Leta Zunze ubumwe za Amerika bikomeza kugaragaza ko birwanya imitwe y’iterabwoba muri Afurika, hari ahubwo ababona ko ibi bihugu ari byo biyifasha kugira ngo bikomeze bizengereze kandi bisahure Afurika, ari na byo byabaye intandaro yo kuba abasirikare bakuyeho ubutegetsi muri Mali na Niger, bwarahise busesa umubano bari bafitanye n’Ubufaransa, babushinja kwigira nyoni nyinshi kandi ari bo nyirabayazana b’ihungabana ry’umutekano muri ibi bihugu.

Abasirikare batembagaje ubutegetsi bwa Niger, babinyujije kuri television y’igihugu batanze ubutumwa bagira bati’’Twebwe abasirikare n’abashinzwe umutekano, twashyize iherezo ku butegetsi namwe muzi.Ibi bije nyuma yo gukomeza kuzahara k’umutekano, ubukungu, buhagaze nabi byose byatijwe umurindi n’imiyoborere mibi.’’

Muri iri tangazo ryatanzwe na Colonel Major, Amadou Abdramane, wari ugaragiwe n’abandi 9 bambaye impuzankano za gisirikare, yumvikanye aha gasopo abaterankunga n’abafatanyabikorwa, ati’’Abafatanyabikorwa bo hanze basabwe kutivanga.Imipaka yo ku butaka no mukirere irafunze kugeza ibintu bisubiye mu buryo.’

Ubu muri Niger hashyizweho umukwabu, aho n’abaturage bashyiriweho isaha ntarengwa yo kuba bageze mu ngo zabo, guhera I saa yine z’ijoro(22:00), bakongera gusohoka sa kumi n’imwe za mugitondo, (5:00), ibi ngo bigomba kubahirizwa kugeza hatanzwe irindi tangazo.

Uyu musirikare, avuga ko batabyitumye kuko ngo barimo ku bikora mu izina ry’inama nkuru ishinzwe kurinda ubusugire bw’igihugu,

Nyuma y’uko iritangazo risohotse, Minisitiri wa Leta Zunze ubumwe za Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Blinken, yasabye ko perezida Bazoum, wafunzwe arekurwa.

Blinken, wahaye ikiganiro abanyamakuru mu gihugu cya New Zealand, aho ari kugeza ubu, yavuze ko mu mboni ze abona gufata ubutegetsi kw’aba basirikare Atari ku neza y’abaturage n’igihugu cya Niger, ahubwo asanga ari inyota yo gufata ubutegetsi no gushaka guhungabanya itegeko nshinga nkana.

 

Wagner  y’abarusiya iratungwa agatoki muri kariya gace.

Umutwe w’abacanshuro wa Wagner, w’abarusiya ngo ni wo urimo gufasha muri Mali ituranye na Niger, guhangana n’imitwe y’iterabwoba iri muri kariya gace no kugarura ituze.

Gusa muri izi mvururu zo muri Niger, haratungwa agatoki ko Wagner yaba ifitemo uruhare, mu guhungabanya umutekano wo mugace ka Sahel.Ibi Wagner ibikorera mu kwaha kwa Perezida Putin, aho ngo ashishikajwe no kugira ijambo muri Africa.

N’ubwo bimeze gutyo, ku munsi wa gatatu ubwo ibi byabaga, abaturage bari biraye mu mihanda bashyigikiye Perezida Bazoum, kandi harimo n’abasirikare gusa ngo abatembagaje ubutegetsi barashe amasasu menshi batatanya abarimo bigaragambya.

Mu izina ry’umuryango w’ubukungu w’ibihugu byo muri Afurika y’Uburengerazuba(Mu magambo yuzuye ubukana wanamaganye iri hirikwa ry’ubutegetsi), perezida wa Benin bwana Patrice Talon, yamaze kugera ku murwa mukuru wa Niger, Niamey, mu rwego rwo kugira ngo arebe uko yahuza impande zishyamiranye.

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!