Tuesday, December 24, 2024
spot_img

Latest Posts

Umugabo yakoze agashya mu nteko y’abaturage

Umujyi wa Kigali, akarere ka Gasabo umurenge wa Rusororo,inteko yabaturage yabereye mu kagari ka Mbandazi.

Iyi nteko yitabiriwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rusororo Bwana Nsabimana Matabishi Desire,arikumwe n’abandi bakozi b’umurenge wa Rusororo barimo ushinzwe kwakira no gukemura ibibazo by’abaturage,ndetse nushinzwe imikoreshereze y’ubutaka.

Umukozi ushinzwe imikoreshereze y’ubutaka,(Land manager) yasobanuriye abaturage bari mu nteko y’abaturage aha I Mbandazi  imikoreshereze y’ubutaka, inshingano za komite ya site. Ibyaganiriwe,hibanzwe kumva abaturage ku bibazo bibabangamiye no kubikemura abaturage bashishikarijwe kwandikisha abana mu bitabo by’irangamimerere, kugirango umwana abeho atekanye ndetse baganirizwa kuri gahunda za Leta zitandukanye, umwanya w’ibibazo waranzwe no kwakira no kugemura ibishoboka ko byahita bikemuka,ibidakemutse bigahabwa umurongo.

Mubibazo byabajijwe n’abaturage uwitwa Bwanakeye Jean de Dieu,yabajije ikibazo cy’imyubakire cyakomeje kubazwa n’abaturage banshi ko abasore bakomeje kubura aho kuba kubera ko ababyeyi bamaze gutanga iminani ariko abasore bakomeje kubura uko bubaka uyu Bwanakeye Jean de Dieu yagize ati:”ikibazo mfite n’uko ntaho kuba mfite kandi naho nagerageje kubaka ubuyobozi bwaraje babikuraho”.

Ikibazo cyo kutagira aho kuba umukuru w’umudugudu wa Samuduha Nkurikiyingoma Patrick yahise agikemura amwemerera inzu yo kubamo dore ko akiri umusore.
Umurunga.com twamubajije niba ateganya gushaka  doreko bamwemereye inzu yo kubamo kandi agaragara ko amaze gukura ari mukigero cy’imyaka 30.! twamubajije ko ateganya gushaka : Ese ko mbona umaze gukura urateganya gushaka ryari?

yihuse yahise ansubiza agira ati:”Oya Nasabye Imana ko ntazashakira mu icumbi gukeza ubu simbiteganya.”Umuyobozi ushinzwe imikoreshereze y’ubutaka yavuze ko Mbandazi ikiri gutunganywamo site z’imiturire kugirango abaturage babashe kubaka bikurikije igishushanyo cy’umujyi wa Kigali (Masterplan). Agira ati:”Turimo gukora ibishoboka byose kugira ngo site z’imiturire ziboneke hano Mbandazi kugirango mubashe guhabwa ibyangombwa byo kubaka”.

Agashya mu nteko y’abaturage:

Abaturage natunguwe n’igisubizo umugabo yahise atanga.

Umugore tutaribuvuge amazina yatanze ikibazo agira ati”nabyaranye n’umugabo birangira abana abansigiye ntabwo amfasha kubarera!”

Umugabo nawe mukwiregura yemeye ko koko babyaranye ati”nibyo koko twarabyaranye ariko ibyo kumufasha nti byakunda! twaratandukanye ajya ahandi nanjye njya ahandi ubwo nibanderere nanjye ndi kurerera abandi !!!”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge Bwana Nsabimana Matabishi Desire yasabye abaturage kuzajya begera abayobozi bakabafasha mu gukemura ibibazo baba bafite,ndetse bakirinda amakimbirane yo mu muryango asaba aba bana batarasezeranye ko babyumvikanaho  bagasezerana imbere y’amategeko,naho ibijyanye n’imyubakire abasaba kuba bihanganye bakirinda kubaka ibitemewe badafite ibyangombwa.

Umwanya w’ibibazo abaturage benshi babyumva bahagaze
Umukozi ushinzwe imikoreshereze y’ubutaka yafashije abaturage kumva icyo ubutaka bugenewe.
Abari bafite ibibazo byakiriwe birakemurwa ibindi bihabwa umurongo, abaturage batunguwe n’igisubizo cy’uyu mugabo.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!