Saturday, June 15, 2024
spot_img
HomeAMAKURUIkirango cya Twitter kigiye guhindurwa

Ikirango cya Twitter kigiye guhindurwa

Umuherwe Elon Musk uherutse kugura urubuga rwa Twitter yatangaje ko ateganya guhindura ikimeyetso cy’inyoni cyari gisanzwe kiruranga agashyiraho icy’inyuguti ya ‘X’.

Iri ni ryo vugurura rikomeye azaba akoze kuri uru rubuga kuva aruguze miliyari 44 z’amadolari y’Amerika umwaka ushize.

Nk’uko yakomeje kubyandika kuri uru rubuga uhereye sa sita za nijoro zo muri Amerika, yavuze ko ateganya gukora iri vugurura uhereye kuri uyu wa mbere.

 

Andi mavugurura aheruka gukora kuri uru rubuga yatumye abatari bake bamunenga ko ashobora gutuma abamamaza batongera kurugana nka mbere, ndetse n’ireme ryarwo nk’urubuga rutangirwaho ibitekerezo rikadohoka.

Uyu muherwe aheruka guha akazi Linda Yaccarino wari umaze igihe akora muri NBC, ikigo gikomeye cyo muri Amerika kibumbiyemo ibindi bigo binyuranye bikora itumanaho, itangazamakuru n’imyidagaduro.

Yamugize umuyobozi mukuru w’urubuga rwa Twitter mu rwego rwo kwigarurira abamamaza bari baciwe intege n’izo mpinduka.

Kuva Elon Musk aguze urubuga rwa Twitter hari abahise baruvaho banga ko impinduka azarukoraho zabangamira ubucuruzi bwabo.

Mu kwa kane yatangaje ko hari abagarutse ariko ntiyabisobanura mu buryo burambuye.

Ikirango cyari gisanzwe kiranga Twitter
Ikirango gishya cya Twitter
Elon Musk

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!