Friday, June 21, 2024
spot_img
HomeSIPORORayon Sports itwawe umukinnyi n'ikipe idaheruka gutsinda.

Rayon Sports itwawe umukinnyi n’ikipe idaheruka gutsinda.

Kiyovu Sports niyo birangiye yegukanye Niyonzima Olivier Seif, umukinnyi w’umunyarwanda ukina hagati mu kibuga, ku masezerano y’umwaka umwe imutanzeho miliyoni 10.

Uyu mukinnyi yarasoje amasezerano ye muri As Kigali, mbere yo gusinyira Kiyovu Sports, yari yabanje kugirana ibiganiro na Rayon Sports, ariko Rayon Sports yahise yizanira umurundi Aruna Moussa Madjaliwa bakina umwanya umwe.

Uyu mukinnyi uzwiho kuba mwiza haba mu ikipe y’igihugu Amavubi,ibi bikimara kuba byeretse Seif ko atagikenewe cyane, afata umwanzuro wo gusinyira Kiyovu Sports.

Uyu musore yakiniye Rayon Sports, ayivamo yerekeza muri APR FC, ayivamo ajya muri As Kigali none ubu yerekeje muri Kiyovu Sports.

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!