Saturday, September 28, 2024
spot_img

Latest Posts

Thailand:Imyanya itatu y’akazi ku bagore ukajya uhembwa amadorari.

Umugore wo muri Thailand Chamnan Pattheema, yatangaje ko ashaka gutanga akazi ku bagore batatu, bakajya bamufasha guhaza irari ry’umugabo we.

Nk’uko uyu mugore w’imyaka 44 yanyujije iri tangazo kuri Twitter, yavuze ko ahaka guha akazi abagore batatu bazajya bamufasha gushimisha umugabo we, kuko we atabishoboye nyuma yo kwandura indwara.

Yagize ati“Ndashaka guha umugabo wanjye inshoreke 3. kugira ngo wemererwe ugomba kuba warize ufite impamyabumenyi, kandi uri hagati y’imyaka 30-35.”

Pattheema yakomeje agira ati” Uzajya ahembwa amadorari 415 azajya ahabwa ifunguro ndetse n’icumbi ku kwezi, ariko ugomba kumfasha. abantu babiri bazahabwa akazi ko mu biro bazajya bamfasha gutegura inyandiko, n’undi uzajya unyitaho njye, umwana ndetse n’umugabo waniye.”

Uyu mugore yakomeje atangaza kandi ko usaba akazi agomba gutsinda ikizamini cyo kwa muganga, akaba ari muzima nta bwandu bwa virusi itera sida afite.

Ibi ntibisanzwe ariko hari umwe wamaze guhabwa akazi wari asanzwe ari incuti yabo.

Src: Kglnews

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!