Saturday, September 28, 2024
spot_img

Latest Posts

Urutonde rw’ibigo 515, abarimu n’abayobozi babyo bazitabira amahugurwa ya RwandaEQUIP

Madamu/Bwana Umuyobozi w’Akarere: (Bose)
Madamu/Bwana Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere: Kicukiro, Gasabo na Nyarugenge

Madamu/Bwana Muyobozi,
Impamvu: Gutumira abarimu n’abayobozi b’ibigo by’amashuri mu mahugurwa

Mu rwego rwo kongerera ubumenyi abarimu n’Abayobozi b’Ibigo by’amashuri ya Leta n’afatanya na
Leta ku bw’amasezerano hagamijwe gukomeza guteza imbere ireme ry’Uburezi, Urwego rw’lgihuhu
rushinzwe Uburezi bw’ Ibanze (REB) ku bufatanye na gahunda ya Rwanda Education Quality Improvement Programme (RwandaEQUIP), bishimiye kubamenyesha ko hateganyijwe
amahugurwa agenewe abarimu n’abayobozi b’amashuri guhera tariki 6 Kanama 2023 kugeza tariki ya
21 Nzeri 2023. Iyi gahunda izatangira gushyirwa mu bikorwa mu bigo byatoranyijwe mu gihembwe
cya mbere cy’umwaka w’amashuri 2023/2024.

Aya mahugurwa azabera mu turere tune (4); Gasabo, Nyarugenge, Musanze ndetse na Huye, azahuza abarimu n’Abayobozi b’ibigo by’amashuri ya Leta n’afatanya na Leta ku bw’amasezerano bigera kuri maganatanu na cumi na bitanu (515) byatoranyijwe.

Amahugurwa ateganyijwe kuba mu buryo bukurikira:
.Icyiciro cya mbere cy’amahugurwa kizatangira tariki ya 6 kugeza 16 Kanama 2023. Itariki
yo kuhagera ni kuwa 5 Kanama 2023, itariki yo gutaha ni 16 Kanama 2023. Muri iki cyiciro
amahugurwa azabera Kigali na Musanze;

Icyiciro cya kabiri cy’amahugurwa kizaba tariki ya 19 kugeza 28 Kanama, 2023. Bazagera
aho amahugurwa azabera ku itariki ya 18 Kanama 2023, batahe tariki ya 28 Kanama 2023.
Muri iki Cyiciro amahugurwa azabera i Kigali n’i Musanze.

.Icyiciro cya gatatu cy’amahugurwa kizaba tariki ya 31 Kanama kugeza 9 Nzeri 2023.
Bazagera aho amahugurwa azabera ku itariki ya 30 Kanama 2023, batahe tariki ya 9 Nzeri 2023. Iki cyiciro cya gatatu amahugurwa azabera Kigali, Musanze na Huye.

.Icyiciro cya kane cy’amahugurwa kizaba tariki ya 12 kugeza 21 Nzeri 2023. Bazagera aho
amahugurwa azabera ku itarilki ya 11 Nzeri 2023, batahe tariki ya 21 Nzeri 2023. Muri iki kiciro
amahugurwa azabera Kigali na Huye

Icyitonderwa:
Abizitabira amahugurwa bose bagomba kwiyandikisha hakoreshejwe ikoranabuhanga, amabwiriza azoherezwa kuri telefone zabo.
Abarimu n’abayobozi b’Ibigo by’amashuri bazitabira amahugurwa bazasubizwa amafaranga
y’urugendo.

Ni muri urwo rwego tubasaba kudutumirira abarimu n’abayobozi b’ibigo by’ amashuri byatoranyijwe.
Urutonde rw’ibyo bigo murarusanga ku mugereka w’iyi baruwa ndetse na buri cyiciro bazitabiramo.
Ku bindi bisobanuro, mwahamagara Bvwana MURASIRA Gerard, kuri Tel:0788625992 cyangwa
mukohereza ubutumwa kuri Email: gmurasira@reb.rw
Mugire amahoro.

Dr MBARUSHIMANA Nelson Umuyobozi mukuru wa REB ni we washyize umukono kuri iri tangazo.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!