Monday, December 23, 2024
spot_img

Latest Posts

Ku nshuro ya kabiri mu Rwanda abarimu bakorewe ibirori na 1 Million Teachers

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Nyakanga 2023, I Kigali mu Rwanda, muri Madras Hotel Apartments, iherereye ku Gisozi, habereye umuhango wo gutanga ibyemezo ( Certificates), byerekana gusoza ikiciro cya mbere cy’amasomo muri gahunda ya 1 Million Teachers ku barimu baturuka mu turere dutandukanye.

Ni ku nshuro ya kabiri aha habereye uyu muhango, kuko uheruka wabaye mu mpera z’umwaka wa 2022. Kuri iyi nshuro abagera kuri 52 nibo bahawe ibi byemezo. Muri rusange, abarimu barenga 100 bamaze gusoza Icyiciro cya mbere cy’amasomo kizwi nka Black Belt cyangwa 1st Dan.

Ni umuhango watangiye saa tanu za mu gitondo, aho umushyitsi mukuru yari CEO wa 1 Million Teachers Nyakubahwa Hakeem Subair waje aturutse mu gihugu cya Nigeria azanye na mugenzi we Arinze ufasha abarimu kwiyandikisha no gutangira amasomo muri 1 Million Teachers.

 

CEO of 1 Million Teachers HAKEEM Subair

Mu ijambo rye CEO HAKEEM Subair wagereranyije u Rwanda na Singapore, yashimiye abarimu bitabiye ibi birori ndetse anabagezaho ubutumwa butandukanye.

Yagize ati:” U Rwanda ni igihugu kiza cyane, navuga ko ari Singapore yo muri Afurika. Ndashimira abarimu mwabashije gusoza aya masomo, mbashishikariza gukomeza ku bindi byiciro. Ndabasaba gushyira umutima ku murimo mukora mukawukunda mukawuteza imbere.”

Muri ibi birori kandi hari hatumiwe uwaje ahagarariye NABU mu Rwanda Philipe NKWAKUZI, waboneyeho kumenyekanisha ibikorwa bya NABU no gushishikariza abari aho gukoresha application ya NABU.

NABU ni umuryango udaharanira inyungu ufite ikicaro gikuru giherereye muri New York muri Leta zunze ubumwe z’Amerika. Ikaba ifite intego yo
gukemura ikibazo cy’abana batabona ibitabo nk’uko bikwiye.

Mu mwaka wa 2019, Nabu yakoze amahugurwa ahuza abashushanyi ndetse n’abanditsi bo mu Rwanda mu rwego rwo guhanga ibitabo biri mu rurimi rw’Ikinyarwanda.Ayo mahugurwa yakozwe kugirango NABU igere ku ntego yihaye yo kugeza ku bana b’abanyarwanda ibitabo byanditswe mururimi rwabo rw’Ikinyarwanda.

Umuyobozi mukuru wa NABU mu rwanda Amos Furaha yahisemo
abanditsi ndetse n’ abashushanyi kugirango bitabire ayo mahugurwa.
Aya mahugurwa yakurikiriraga ayaberaye mu gihugu cya Haiti mu mwaka wa 2017. Yabaye mu rwego rwo gukusanya inkuru zishobora gukoreshwa mu iyandikwa ry’ibitabo bijya muri mudasobwa na telefoni ndetse n’ibitabo bisanzwe
kandi bikabasha kugera ku isi hose. Inyungu yose iturutse mu igurishwa
ry’ibitabo ihabwa abanditsi, abashushanyi ndetse na gahunda ziteza imbere umuco wo gusoma mu Rwanda.

Abarimu bitabiye ibi birori, basobanuje niba inzego z’uburezi mu Rwanda zizi gahunda ya 1 Million Teachers maze basobanurirwa ko 1 Million Teachers yasinyanye amasezerano na Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda muri 2019.

Aba barimu bishimiye ibi birori ndetse n’amasomo atangwa na 1 Million Teachers, bataha biyemeje gukangurira bagenzi babo gukurikira aya masomo.

1 Million Teachers (1MT) ni ikigo cyigisha imyigishirize y’ubumenyi gikurura kandi gihugura abarimu bashya ku rwego rutigeze rugerageza. Gahunda zayo zihuza urufatiro rw’ibintu byahoze bigira umwarimu ukomeye n’ibikoresho bigezweho bishoboka. Akazi kayo kagenewe kurenga ubuhanga bufatika no gutera umwete abiga ubuzima bwabo bwose bumva bafite ikizere kandi banyuzwe n’umwuga wabo.

Gahunda za 1 Million Teachers zigerwaho binyuze ku bantu ku giti cyabo ndetse binyuze no mu miryango y’abafatanyabikorwa.

Abigisha bigezweho kandi bifuza kwigenga bashaka serivisi za 1 Million Teachers kugirango zibafashe mu rugendo rwabo rw’umwuga.

1 Million Teachers itanga gahunda zo mu rwego rwo hejuru kandi akenshi ku buntu binyuze mu baterankunga n’abafatanyabikorwa.

Gahunda y’umukandara w’umukara ( Black Belt) ni gahunda ya 1 Million Teachers yo gusinya, iboneka ku matsinda n’abantu ku giti cyabo. Ikubiyemo urubuga rwa digitale, rwashyizweho kugirango rukore hamwe n’ibikoresho bike by’ikoranabuhanga hamwe na enterineti.

Wifuza gukurikira aya masomo, andikira Bwana Ernest Nsekanabanga, Chairperson wa 1 Million Teachers mu Rwanda kuri WhatsApp nimero 0788645433 agufashe.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!