Sunday, September 29, 2024
spot_img

Latest Posts

Umunyambanga wa Leta Ushinzwe Imibereho y’Abaturage yasobanuriye Abasenateri uburyo bwifashishwa n’inzego z’ibanze mu gukemura ibibazo by’abaturage.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Nyakanga Umunyambanga wa Leta Ushinzwe Imibereho y’Abaturage Madame INGABIRE Assoumpta yasobanuriye Abasenateri uburyo bwifashishwa n’inzego z’ibanze mu gukemura ibibazo by’abaturage.

Madame Assoumpta yavuze ko hari gahunda, imiyoboro n’imbuga byashyizweho kugira ngo bifashe gukemura ibibazo by’abaturage harimo:

• Inteko z’Abaturage ziterana kuwa Kabiri;

• Gahunda zihariye zitegurwa n’Uturere; urugero nk’iminsi 40 yo gukemura ibibazo ubu iri mu Majyepfo;

• Gukemura ibibazo nyuma y’umuganda uba buri kwezi;

• Imirongo ya telefone ihamagarwa ku buntu;

• Ingendo z’abayobozi mu baturage harimo n’abayobozi bakuru mu nzego za Leta;

• Gushyikiriza ibibazo bitakemuwe izindi nzego: Abunzi, RIB, Inkiko.

INGABIRE Assoumpta ati:”: Mu mwaka w’Ingengo y’Imari 2022/2023, Uturere twakemuye ibibazo by’abaturage 31,970 ku 34,921 abaturage bari bazigejejeho naho MINALOC yakiriye Ibibazo 104 hanyuma bishyikirizwa inzego bireba izisaba kubikemura.”

 

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!