Ni nyuma y’uko guverinoma ya Zimbabwe itangaje ko iri guteganya kohereza toni zirenga ibihumbi 10 z’ibigori mu Rwanda.
Guverinoma ya Zimbabwe yasobonuye ko mu bubiko harimo toni zirenga 204, itangaza ko zimwe zizajyanwa mu baturage izindi zikagurishwa, nk’uko ikinyamakuru gikorera muri iki gihugu Bulawayo 24 kibitangaza.
Guverinoma yagize iti” Abahinzi n’inganda bahize kuzana toni 27.000, SILO foods izana toni 16.000 ku kwezi, izindi toni 10.000 zizagurishwa mu Rwanda. Ni mugihe biteganyijwe ko ibinyampeke bihari bizamara hagati y’amezi 5-6, bizageza mu gihembwe gikurikiraho.”
Banatangaje kandi ko Zimbabwe yibitseho toni zigera kuri 140.029 z’ingano, izo toni bikaba biteganyijwe ko zamara amezi agera k’umunani zihunitse.
Zimbabwe iri mu bwumvikane n’ibihugu by’ibituranyi harimo n’u Rwanda, kugira ngo babone isoko ry’ibinyampeke byera muri iki gihugu.
Phil Juma/Umurunga.com
Src:bwiza