Monday, December 23, 2024
spot_img

Latest Posts

Motari yiciwe kwa Pasiteri asambanya Mama Pasiteri

Umumotari wa sambanyaga umugore wa Pasiteri yafatiwe mu cyuho aricwa, Uyu mugabo uri mu kigero cy’imyaka  38 wara twaraga abantu kuri moto, yishwe n’abaturage nyuma yo gufatirwa mu rugo rwa Pasiteri yagiyeyo gusambana n’umugore wa Pasiteri.

Amakuru yo mu kinyamakuru Daily Nation,avuga ko uyu nyakwigendera Wilson Otieno yari asanzwe afitanye ubucuti n’umugore wa Pasiteri kuburyo yahoraga muri urwo rugo mugihe Pasiteri yabaga yagiye ku murimo w’Imana.

Ikinyamakuru Daily Nation gikomeza kivuga ko uyu nyakwigendera yaje guhengera Pasiteri adahari hanyuma nkuko asanzwe abigenza asanga wa mugore, Pasiteri yahise amenya amakuru yuko Motari yatashye urugo rwe kuko n’ubundi bajyaga babimubwira ko uwo Motari asambanya umugore we,hanyuma ahageze niko guhamagara abaturanyi barahurura batangira gukubita uwo mu motari kugeza ashizemo umwuka arapfa.

Nyuma yo kubona ko uwo mu motari apfuye, Pasiteri n’umugore bahise bacika ,ubu inzego z’umutekano zikaba zatangiye guhiga Pasiteri n’umugore we ndetse n’abantu babigizemo uruhare bose mu rupfu rwa motari wasambanyaga umugore wa Pasiteri.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!