Monday, June 24, 2024
spot_img
HomeAMAKURUAbaturage 53 barwaye bazira kunywa ubushera

Abaturage 53 barwaye bazira kunywa ubushera

Intara y’iburazuba akarere ka Rwamagana umurenge wa Munyaga abaturage 53 bajyanywe kwa muganga ikuba gahu nyuma yo kunywa ubushera bikekwa ko buhumanye maze bagatangira kuribwa mu nda abandi bagacibwamo.

Ibi byabaye ku Cyumweru mu mudugudu wa Rwimbogo mu kagari ka Kaduha mu murenge wa Munyaga aho bajyanywe ku kigo nderabuzima cya Munyaga.

Aba baturage banyweye kuri ubu bushera mu bukwe bw’umuturanyi wabo wari ufite ubukwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Munyaga,Mukamana Chantal yabwiye itangazamakuru ko hafi abaturage bose bari bitabiriye ubu bukwe banyoye kuri ubwo bushera barwaye mu nda abandi bacibwamo.
Yagize ati:“Umugore n’umugabo bakoze ubukwe batumira inshuti,abavandimwe n’abo mu miryango yabo.Hari ibyo kunywa bitandukanye birimo n’ubushera.Ku wa Mbere nibwo abantu batangiye kuribwa mu nda,kuwa Kabiri batangira gucibwamo tuza kubimenya  dutangira kubageza kwa muganga babaha imiti”

Uyu gitifu Mukamana yakomeje avuga ko kuri ubu abasigaye ku kigo nderabuzima ari 26 mu gihe abandi basezerewe kuko bahawe imiti bagahita boroherwa.
Yavuze ko kandi abandi batatu bajyanywe ku bitaro bya Rwamagana kuko hari ibizamini bari bagiye gukorerwa bidakirerwa kuri icyo kigo nderabuzima.

Uyu Muyobozi yasabye abaturage kurangwa n’isuku bakirinda umwanda ngo kuko nawo uri mu byabateza ikibazo mu gihe benze ubushera.

Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rwakoze iperereza ndetse runatwara ubushera buke kugirango bujye gusuzumwa hamenyekane icyatumye buyeza uburwayi abaturage benshi mu buryo butunguranye.

Src: igihe

Loading

IFASHABAYO Gilbert
IFASHABAYO Gilberthttp://wwww.umurunga.com
Umwanditsi w'ikinyamakuru www.umurunga.com ushaka ko tuvugana mpamagara kuri:0788820730
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!