Vestine uririmbana na Dorcas yakoze ubukwe – AMAFOTO

Sam Kabera
1 Min Read

Ishimwe Vestine uririmbana indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana na murumuna we, Dorcas, yasabwe ndetse anakobwa n’umukunzi we w’Umunya-Burkina Faso, Idrissa Ouédraogo.

Ni ibirori biryoheye ijisho byabereye mu Ntare  Conference Arena, byayobowe n’umushushyushyarugamba,Lion Imanzi umenyerewe mu bitaramo bitandukanye byo mu Rwanda.

Uyu mukobwa yanamaze kongera izina ry’umugabo mu yo akoresha ku mbuga nkoranyambaga aho asigaye yiyita Vestine Ouédraogo.

Ku wa 15 Mutarama 2025, ni bwo Vestine yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we, Ouédraogo, mu muhango wabereye mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo.

Mu birori byo kumusaba no kumukwa, byasusurikijwe n’itsinda Inyamibwa, zikunzwe mu mbyino gakondo  ndetse n’irindi tsinda rya muzika ,byitabiriwe n’ibindi byamamare mu muziki Nyarwanda.

Vestine yashimiye inshuti zitandukanye , ababyeyi be, murumuna we Dorcas, uri no mu bamwambariye, Murindahabi  Irene wabaye umujyanama we ndetse akazamura impano ye aho we  yanamushimiye by’umwihariko amwambika ingofero n’inkoni.

Yashimiye kandi  abahanzi barimo  Chriss Eazy,Niyo Bosco .

Uyu muhanzi wakuriye mu itorero rya ADEPR,  amakuru avuga ko ataza gusezeranira muri iri torero.

Vestine na Dorcas, basanzwe ari abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bakunzwe na benshi, bamamaye mu ndirimbo zinyuranye zirimo izakunzwe n’abatari bacye, nk’iyitwa ‘Nahawe Ijambo’, ‘Si Bayali’, ‘Ku musaraba’ n’iyitwa ‘Ihema’ .

Share This Article
Leave a Comment