Uwiyita Bakame ku rubuga rwa X, uherutse gushyira ku rukuta rwe rwa X amagambo yo kwibasira Pastor Kabanda Julienne amwita intumwa ya Satani, yasabye imbabazi ku mugaragaro ku bw’ayo magambo yateje impaka ndende ndetse akababaza benshi.
Uyu wiyita Bakame kuri X bwa mbere mu magambo yibasira Pastor Julienne, yanditse agira ati: “Reka mwite intumwa ya Satani ku Isi, Mama w’ikinyoma. Uyu ni mushiki wa Apostle Gitwaza mu kwitwaza Ijambo ry’Imana bagatuburira Abanyarwanda.”
Yongeyeho ko yifuza guhura na we imbere y’abantu bose ngo amubaze ikibazo kimwe cyo muri Bibiliya.
Aya magambo atarakiriwe neza n’abakoresha urubuga rwa X, abanyarwanda benshi bagaragaza ko bitari bikwiye kwandagaza umukozi w’Imana wubashywe kandi ukunzwe n’abatari bake kubera ubutumwa bwe.
Ibi byatumye n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rutangaza ko ruri gusuzuma ayo magambo Bakame yatangaje kugira barebe niba agize icyaha ni uko maze batangire kumukurikirana.
Bakame abonye ko arimo kunengwa n’abatari bake, mu ijoro ryo ku wa Mbere taliki 28 Mata 2025, yahinduye imvugo yandika ubutumwa bushya busaba imbabazi.
Yagize ati: “Nsabye imbabazi umuryango nyarwanda, by’umwihariko umuryango wa Pastor Kabanda Julienne, kubera igikorwa nakoze gishingiye ku marangamutima yanjye yanyobeje nkagwa mu cyaha kibangamira imibereho ya muntu.”
Bakame akomeza agaragaza ko ibyo yakoze binyuranyije n’ingingo ya 39 y’itegeko N° 60/2018 ryo gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga, anasaba urubyiruko gukoresha neza imbuga nkoranyambaga.
Ati: “Nubwo dufite uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo, tugomba no kubikora twubaha abandi. Uburenganzira bujyana n’inshingano.”
Bakame yasoje ubutumwa bwe yifashishije Bibiliya, asaba amahirwe mashya nk’uko Yesu yagize impuhwe ku mugore wafashwe asambana nk’uko tubisanga muri Yohana 8:1–11.
Ati: “Nimumpa ayo mahirwe, nzaharanira kuba umuturage w’intangarugero mu rugamba rwo kubaka igihugu cyacu, nk’uko H.E na First Lady babidushishikariza.”
Ibi byabaye isomo ku rubyiruko n’abandi bose bakoresha imbuga nkoranyambaga ku buryo bakwiye kwirinda amagambo ashobora kubabaza abandi cyangwa kubasiga icyasha ku karubanda.
Inkuru bifitanye isano
https://umurunga.com/en/rib-yinjiye-mu-kibazo-cyuwibasiye-pastor-julienne/
Leave a comment