Polisi y’u Rwanda yasubije uwiyita Nibisazi ku mbuga nkoranyambaga wayandikiye ayisaba ko yamujyana mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa giherereye mu Karere ka Rutsiro, avuga ko hanze ibintu bitifashe neza.
Ubu butumwa yabushyize ku rukuta rwa X, kuri uyu wa Gatatu taliki 07 Gicurasi 2025.
Yagize ati: “Muraho Polosi, ko mbona hanze hano ubuzima bukomeye mwanyijyaniye Iwawa nkajya kwiyigira imyuga.”
Polisi ibinyujije kuri X, yahise isubiza uyu wiyita Nibisazi imwereka ko hanze aha nta muheto uhari ko n’aho Iwawa asaba kujyanwa, shobora kugerayo naho bikanga.
Gusa Polisi yamugiriye inama y’icyo yakora n’aho yakwerekeza kugira ngo ashobore kwiga imyuga yifuza bityo akaba ashobora guhirwa akazaba rwiyemezamirimo utanga akazi.
Ati: “Ariko wareba uko ukomanga muri TVET ubundi ukazihanganira imirimo wabona ejo cyangwa ejo bundi ari wowe uzaba utanga akazi ntawamenya.”
Ikigo cya Iwawa Nibisazi yasabaga kujyanwamo, gitanga ubuvuzi ku bakijyanwamo, abatazi gusoma no kwandika bakabyigishwa ndetse buri wese akigishwa umwuga ahisemo mu myuga ihigishirizwa irimo ubudozi, ubuhinzi n’ubworozi,ububaji n’ubwubatsi.
Leave a comment