Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zimaze igihe zicunga umutekano wa Teritwari ya Uvira mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, zatangiye guhungishiriza intwaro zazo mu bigo bya gisirikare byo mu Burundi birimo icya Mudubugu.
Iki cyemezo cyafashwe kubera impungenge zo kuba abarwanyi ba AFC/M23, bakora nk’ibyo bakoze mu ntangiro z’uyu mwaka ubwo bafataga Umujyi wa Goma na Bukavu, bakambura ingabo za RDC intwaro zari zihabitse.
Abasirikare ba FARDC bagize ubwoba bahitamo guhungishiriza intwaro zabo inini n’into mu gihugu cy’u Burundi, batinya ko mu gihe AFC/M23 yaba ifashe Uvira yabambura n’intwaro zabo.
AFC/M23 ikomeje gushyira ku murongo ibikorwa byayo, abayobozi bayo bateguje ko mu gihe ibiganiro by’amahoro biri kubera i Doha muri Qatar bitatanga umusaruro, bazakomeza urugamba, bagere i Kinshasa.
Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo washyizweho na AFC/M23, Patrick Busu Bwa Ngwi Nshombo, Taliki 09 Ukwakira yabwiye abatuye muri Santere ya Kamanyola ko mu gihe cya vuba abarwanyi babo bateganya gutangira urugamba rwo gufata Uvira.
Ati: “Gen Maj Sultani Makenga yambwiye ati, ‘Genda uganire n’abavandimwe banjye bari hariya Kamanyola, ubabwire ko mu minsi mike tuzajya gufata Uvira’.”
Ikinyamakuru Africa Intelligence giherutse gutangaza ko AFC/M23 yohereje intumwa mu Burundi, zihura na Perezida Evariste Ndayishimiye, zimusaba gukura ingabo ze muri Uvira no mu bindi bice zirimo muri Kivu y’Amajyepfo.
Africa Intelligence yasobanuye ko intumwa za AFC/M23 zamenyesheje Ndayishimiye ko abarwanyi b’iri huriro badashaka guhangana n’ingabo z’u Burundi, ariko ko nizikomeza kwivanga muri iyi ntambara, zizaraswaho nk’uko byagenze mu ntangiriro z’uyu mwaka.
Kuva Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC, ribarizwamo umutwe wa M23 ryakigarurira Bukavu na Goma, rimaze kunguka abasirikare bashya barenga ibihumbi 16, batorejwr mu kigo cya gisirikare cya Rumangabo na Tshanzu muri Teritware ya Rutshuru.
Trending
- Rutsiro:Umucungamutungo mu rw’unge rw’amashuri rw GS Rwingongo Tss yatawe muri yombi
- U Rwanda rurushaho guteza imbere abarimu bita ku bana bafite ubumuga – MINEDUC
- Mwalimu Clement wari uzwi mu kwigisha imodoka yiyahuye muri Muhazi
- Kinshasa: Umusirikare mukuru wari witezweho kurandura M23 yafunzwe
- Incamake kuri Maj. Thomas Ritchie umwera wa mbere winjiye muri RDF
- Mali:Umukobwa wakoreshaga TikTok ashyigikira igisirikare yiciwe mu ruhame
- Ngororero: Umubyeyi yabyariye mu modoka itwara abagenzi
- REB yashyize mu myanya abarimu barangije amasomo kuri buruse ya Leta
