Home AMAKURU MUHANGA: Umuyobozi w’Amasomo Akurikiranyweho Ihohotera rishingiye ku Gitsina
AMAKURU

MUHANGA: Umuyobozi w’Amasomo Akurikiranyweho Ihohotera rishingiye ku Gitsina

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Mitsindo Gaëtan, Umuyobozi ushinzwe amasomo muri GS Kabgayi B, akurikiranyweho guhoza ku nkeke abanyeshuri b’abakobwa bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina

Yafashwe ku wa Kabiri tariki ya 29 Mata 2025, nyuma y’uko abanyeshuri bamwe batangiye gutanga ubuhamya bw’ihohotera rikomeye ryakorerwaga bamwe muri bo, barimo n’abari mu myitozo ngiro. Ubuhamya buvuga ko yakorakoraga abanyeshuri, abandi akabasoma ku ngufu ndetse hari abavuga ko yageragezaga kubashuka abizeza amanota cyangwa kubirukana nibamwanga.

RIB yemeje ko iperereza rikomeje kandi ko uwo muyobozi afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamabuye mu gihe dosiye ye iri gutunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Amategeko ateganya ko uwahamijwe icyaha nk’iki ahanishwa igifungo kiri hagati y’umwaka umwe n’imyaka ibiri, hamwe n’ihazabu y’amafaranga ari hagati ya 200,000 Frw na 300,000 Frw.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yashimye abanyeshuri batinyutse gutanga amakuru, asaba n’abandi kujya bashyira imbere umutekano wabo no gutanga amakuru ku murezi uwo ari we wese wica indangagaciro.

Ivomo: UMUSEKE

 

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Nyamasheke: Uwarokotse Jenoside yishwe atemwe ijosi

Umuntu utaramenyekana yishe Nyirangirinshuti Thérèsie w’imyaka 63 y’amavuko warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi...

Mu mugezi wa Rusizi hatoraguwe imirambo y’abambaye impuzankano ya FARDC

Ku nkengero z’umugezi wa Rusizi, ku musozi wa Rusiga, mu Murenge wa...

Kicukiro: Nyuma yo kuva Iwawa umugore we akamubura yasanzwe mu ishyamba yarishwe

Mu Karere ka Kicukiro haravugwa inkuru y’umugabo witwa Niyonsaba Janvier w’imyaka 37...

Huye: Umucuruzi yishe umukiliya we amuziza inzoga igura 300 RWF

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi umucuruzi w’inzoga witwa Mazimpaka François w’imyaka...