Ku wa 15 Ukwakira 2025, ahazwi nko ku Ruyenzi mu Karere ka Kamonyi habereye impanuka y’ikamyo yo mu bwoko bwa Howo, yica abantu babiri barimo umunyeshuri wari uvuye ku ishuri n’undi w’umu ‘agent’ wa MTN Rwanda wakoreraga aho ku muhanda.
Iyi mpanuka Kandi yakomerekeyemo abantu 11 kuri ubu bari kurirwa ahantu hatandukanye ndetse iyo kamyo yagonganye n’imodoka eshanu zose zangiritse ku buryo bukabije.
Iyo kamyo yari ipakiye umucanga yamanukaga iva i Gihara ijya ku ahitwa ku Ruyenzi, bivugwa ko yatewe nuko iyo Howo yari yabuze feri.
ACP Rutikanga Boniface, uvugira Polisi y’u Rwanda, aganira n’Umunyamakuru wa RadioTV10 yemeje ko abantu babiri barimo umunyeshuri n’umu agent wa MTN Rwanda aribo baguye muri iyi mpanuka.
Abakomeretse cyane bari kuvurirwa ku Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), abandi bajyanwa ku Bitaro bya La Frontière, UB Caritas, ndetse no ku Kigo Nderabuzima cya Gihara kugira ngo bitabweho.
Polisi y’u Rwanda yihanganishije imiryango yaburiye ababo muri iyi mpanuka, bamwe mu bari bahari bavuga ko yari iteye ubwoba.

