Home MUMAHANGA Umusore yatorokanye n’umubyeyi witeguraga kuba nyirabukwe
MUMAHANGA

Umusore yatorokanye n’umubyeyi witeguraga kuba nyirabukwe

Mu gihugu cy’u Buhinde haravugwa inkuru y’umusore w’imyaka 20 y’amavuko wacikanye n’umubyeyi w’imyaka 40 y’amavuko wari ugiye kuba nyirabukwe, kuko haburaga iminsi icyenda gusa ngo akore ubukwe n’umukobwa we.

Uwo musore witwa Rahul n’umukobwa witwa Shivami Shivani, biteguraga kurushinga, bombi bakaba baturuka mu gace kitwa Aligarh, muri Leta ya Uttar Pradesh mu Buhinde, bakaba barateganyaga gukora ubukwe ku wa 16 Mata 2025.

Icyongeyeho abiteguraga kurushinga bari baramaze no gutanga impapuro z’ubutumire (Invitations), gusa mu gihe ubukwe bwari bwegereje, humvikanye inkuru yafashwe nk’ikiza kije gitunguranye, kuko umukwe yarabuze, kandi ntiyagenda wenyine, ahubwo ajyana n’uwiteguraga kuba nyirabukwe, ni ukuvuga nyina wa Shivani witwa Anitha.

Icyababaje abantu kurushaho, ni uko ngo abo bombi bajya gutoroka, bajyanye n’amafaranga yari yarateguwe agomba gukoreshwa mu myiteguro no mu kwakira abazaza mu bukwe, bituma Shivani na se basigarana ibibazo byinshi.

Bivugwa ko Rahul yavuye iwabo ku Cyumweru taliki 06 Mata, avuga ko agiye kugura imyenda y’ubukwe. Bigeze mu ijoro ryo kuri uwo munsi ahamagara se, amubwira ko agiye kandi amusaba ko badakwiye kwirirwa bamushakisha.

Muri iryo joro Shivani nawe yahise amenye ko nyina yabuze kandi yajyanye n’amafaranga yose yari yarashyizwe ku ruhande agenewe ubukwe, ariko we agenda nta butumwa na bumwe asize.

Gusa biravugwa ko Shivani na se witwa Kumar, bari barabonye ko hari umubano udasanzwe hagati ya Anita n’uwo musore witeguraga kuba umukwe we, ariko birinze kugira icyo babivugaho kugira ngo bitica ubwo bukwe biteguraga.

Shivani aganira n’itangazamukuru ryo mu Buhinde yagize ati: “Byari biteganyijwe ko nshyingiranwa na Rahul ku ku wa 16 Mata, ariko Mama wanjye acikana na we ku Cyumweru. Rahul na mama bajyaga bavugana kuri telefoni bakamarana umwanya munini, nko mu mezi atatu cyangwa se ane ashize. Mama agenda yajyanye amafaranga yose. Ubu yakora ibyo ashaka byose ntacyo bidutwaye, icyo twifuza gusa, ni uko yatugarurira amafaranga n’imirimbo (jewellery) yajyanye.”

Bivugwa ko mugabo wa Anita, Kumar asanzwe akora bizinesi mu gace kitwa Bengaluru, akenshi aba ari kure y’urugo rwe kubera ubwo bucuruzi akora ngo yatanze ikirego kuri polisi kijyanye no gushakisha abantu baburiwe irengero, yizera ko Polisi ishobora kuzashakisha Anitha n’uwo mukunzi we ikabafata.

Kumar aganira n’ikinyamakuru OddityCentral yagize ati: “Nahamagaye Anita inshuro nyinshi, ariko nkumva telefoni ye ifunze. Nyuma mpamagara n’uwo musore, akomeza guhakana ko atari kumwe na Anita, ariko hashize amasaha menshi, aza kumbwira ko nari maze imyaka 20 ntesha umugore wanjye umutwe, bityo rero ko ngomba kumwibagirwa.”

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Perezida wa Iran yikomye igitutu cya Trump

Abinyujije kuri Televiziyo y’igihugu, Perezida wa Iran, Masoud Pezeshkian, yasubije ibyo Perzida...

U Buhinde na Pakistan bongeye kurasana

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu rishyira ku wa Kane taliki...

Gen. Muhoozi yashimuse utavuga rumwe n’ubutegetsi amwogosha ubwana

Eddie Mutwe uri mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, wari waraburiwe irengero...

Sudani: RSF yarashe ku ngoro ya perezida ikoresheje ibisasu bya rutura

Kuri uyu wa Kane taliki 01 Gicurasi 2025, umutwe wa Rapid Support...