Autriche: Umusore w’imyaka 21 y’amavuko yagabye igitero ku ishuri ryisumbuye rya Dreierschützengasse yizeho, gihitana abantu 10 abandi 12 barakomereka, nawe ahita yiyahura.
Abaguye muri iki gitero ni abakobwa batandatu n’abahungu batu bose barashwe n’uyu mugizi wa nabi, na we wirashe bakamusanga mu bwogero yapfuye. Nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, Gerhard Karner.
Palisi yatangaje ko abandi bantu 12 bakomerekeye muri iki gitero cyagabwe ku ishuri ryo mu Mujyi wa Graz.
Inzego z’umutekano zemeje ko ibyo yakoze yari wenyine, kandi ko impamvu yatumye yica aba bana itaramenyekana.
Christian Stocker, Chancelier wa Autriche, yatangaje ko ari umunsi mubi mu mateka y’igihugu, ageze mu Mujyi wa Graz atangaza icyunamo cy’iminsi itatu mu gihugu hose.
Leave a comment